RFL
Kigali

Nyamitari yasohoye indirimbo 'Inyenyeri' ishingiye ku mukunzi wamukuye mu bwihebe bw’umutima-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2020 10:31
0


Umuhanzi w’umuhanga mu kugorora ijwi Patrick Nyamitari yasohoye indirimbo nshya yise “Inyenyeri”, ishingiye ku mukunzi mushya wamukuye mu bwihebe bw’umutima yari amaranye igihe.



Nyamitari yagize izina rikomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka “Uri Imana”, “Niwe Mesiya” n’izindi yaherekeje urugendo rw’indirimbo za “Secullar” nka “Africa”, “Nta Herezo”, “Who We Are” n’izindi. Ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Inyenyeri” ivuga ku gihe umuntu aba yihebye agasangwa n’urukundo mu nzira yo kwiheba n’ubwigunge bw’umutima. 

Yabwiye INYARWANDA, ko iyo icyo gihe cyigeze ukabona uwo ukunze nawe akagukunda uhita wumva ntako bisa. Yavuze ko ibi ari nako byagenze kuri we, ubwo yinjiraga mu rukundo n’umukunzi mushya atifuza kuvugaho byinshi kuko ngo ntaho ahurira n’itangazamakuru. 

Yagize ati “Bisa no gukabya inzozi iyo uhuye n’urukundo mu bihe by’ubwigunge bw’ubwihebe bw’umutima”

Muri iyi ndirimbo ye nshya, hari aho Patrick Nyamitali aririmba agira ati “Nzasara we, mwana wanzonze ngukunda byasaze. Naragabiwe, kandi uwakumpaye ntabwo yampangitse. Njye mfite inyenyeri yaka kurusha izindi. Uwo mbona nka diama ihebuje izindi.”

Akungamo ati “Uwo ukunda uwo ukunda ugukunda. Ntiwaryama utamenye uko araye. Aka kajwi ngutuye uwo nkunda. Kagukeshe umutima nka cya kiganza cyanjye. Kimwe njya nguhundisha urukundo. Rimwe na rimwe iyo nagusuye. Shenge imitima yacu yahura. Igakongeza umuriro w'urukundo. Kure y'amaso, hakabura igisobanuro.”

Nyamitari yari aherutse gusohora indirimbo “Love” yavuzemo ko icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus gikwiye gusiga isomo ry’urukundo mu batuye Isi. Yazi amaze igihe muri Kenya, uba ari mu Rwanda aho icyorezo cya Covid-19 cyamusanze.  Yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya 'Inyenyeri' azajya hanze mu minsi ya vuba.

Patrick Nyamitari yasohoye indirimbo nshya yise 'Inyenyeri' ishingiye ku mukunzi we mushya

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "INYENYERI" Y'UMUHANZI PATRICK NYAMITARI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND