RFL
Kigali

Abagabo: Umukobwa uzavamo umugore umubona kare, dore ibintu 10 bimuranga

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/06/2020 11:07
0


Ubusanzwe bimwe mu birori umuntu yishimira cyane iyo ari ku isi ni umunsi w’ubukwe bwe. Ibi akenshi binaterwa n’uko ukora ubukwe aba yaragize uruhare mu kubitegura no guhitamo uwo bazabana akaramata.



Iyo rero witegura ubukwe, ntuba wifuza ko ibyishimo bizasigara mukidari, uba ushaka uwo muzabana ubuzima bwanyu mwishimanye. Ibi rero bigira inkomoko kuko ntuzabona bene uyu mugore utabigizemo uruhare.

Abasore bamwe baba bavuga ngo nzashaka umugore umeze atya ariko birengagiza ko ashobora kuba uwo mugiteretana akakwihishamo mwamara kubana akakubera gica. Muri iyi nkuru tugiye kukubwira bimwe mu bimenyetso bizagucira amarenga ko umukobwa utereta yavamo umugore mwiza wo kubaka urugo.

1. Uzi gukunda

Burya gukunda bitandukanye no gukura. Umukobwa ugukunda akora uko ashoboye ngo atazakubura, ugukura ibyinyo nawe akora uko ashoboye ngo atazahomba ikirombe cye. Bivuze ko bose umuhate wabo imbere yawe ushobora kungana. Umukobwa rero uzubaka urugo ruzima ashyira imbere urukundo kurenza ibindi ufite byose. Uzasanga atanashishikajwe no kumenya ibyo ufite ahubwo ashishikajwe no kumenya uko umerewe. Uzagenzure neza nubwo bitwara kimwe, itandukaniro ririgaragaza.

2. Ugushyigikira

Umukobwa uzavamo umugore mwiza ashishikazwa n’iterambere ryawe ukabona ko ashaka kungura inama z’icyabazamura. Nubona agutererana, agupfobya, ahora akwereka ko ibyo wakoze cyangwa watekereje bidahwitse, uzamenye ko ari uko no mu rugo bizamera. Azahora akwereka ko ntakigenda kandi nunamuha umwanya wo kubikora uko yumva kwiza yigire ntibindeba.

3. Udahora mu maganya yinuba

Umukobwa uzavamo umugore mwiza ntahora ari maganya, ntahora yitotombera ibitagenda ahubwo ashaka icyatuma bihinduka bikajya mu murongo muzima. Bene uyu uzasanga icyo abonye cyose atabura icyo akinenga cyangwa agishima. Ntakintu akora ubona ko agishyizeho umutima ahora yumva bimugoye. Bene uyu nubimenya mbere ukarenga ukamushaka uzahora wicuza.

4. Umukobwa udahuzagurika

Kubaka urugo bisaba kumenya gushikama no guhagarara ku cyemezo wafashe. Niba umukobwa mukundana ahuzagurika menya ko ari nako azahuzagurika igihe mu rugo habaye impamvu ikomeye isaba gushikama. Ntazabasha gufatira umwanzuro urugo ngo awukomereho waba uhari cyangwa udahari.

5. Umukobwa usenga

Umuntu ugendera ku mahame ya gikristu cyangwa irindi dini asengeramo agira ibyo atinya kubera ko aba yaranigishijwe gutinya no kubaha Imana. Niba utereta umukobwa usenga azamenya n’uburyo abana n’abantu ndetse agire n’uko abafata.

6. Umenya kwakira abashyitsi

Iyo umukobwa atazi kwakira abashyitsi ubibona kare. Uzasanga bashiki bawe bagusura cyangwa n’abandi bashyitsi b’ingenzi ntagire n’umutima wo kubaha ku cyayi, wamuha n’amafaranga ngo abagurire agafanta ukabona aragenda yiganyira ashaka kugaragaza ko bitari ngombwa cyangwa uyapfushije ubusa. Niba ari uko ateye menya ko n’urugo rwawe rutazagendwa. Burya umugore ashobora guha ikaze ababagenderera cyangwa akabakumira. Menya ko umuntu agirwa n’abandi udakeneye umugore wirukana abantu murugo.

7. Umukobwa w’umunyakuri

Umukobwa mukundana niba agucabiranya agahora akwereka ko ntacyabaye mu gihe wowe ubona ko hari ikibazo, uzamwitondere. Umukobwa ukubaha muteretana, akakumvira, akaguha agaciro kandi agasasa inzobe aho biri ngombwa aba azavamo umugore mwiza.

8. Umukobwa utikubira

Ubusanzwe mu rukundo muba musangiye byose byaba ibyiza n’ibibi. Niba umukobwa mukundana ubona ibintu byose abigira ubwiru ukabona ashishikajwe n’inyungu ze gusa uzamenye ko atari uwawe. Uwo mugore nubundi yazahora ashaka ibimufitiye akamaro we gusa atitaye ku rugo rwe.

9. Amenya inzara y’umugabo we

Abanyarwanda barabimaze baravuga ngo ‘abagabo ni inda nsa’. Burya abagabo bakunda abagore bagabura ku gihe, abagore bamenya ko umugabo ashonje, niba yaraye asinze bakamenya ko akeneye utwa mu gitondo. Iyo rero mukundana mugirana ibihe ku buryo amenya niba ugira umuhate mu gutegura ifunguro. Iyo abona uzamwicisha inzara aba akwiye guhindura icyemezo.

10. Amenya kubana no gufasha abandi

Umukobwa uzabona ko umuntu baziranye agiye mu bitaro afite ubushobozi bwo kumugemurira ntabikore, umukobwa uzabona ko adashishikariye gufasha uwo arusha ubushobozi uzamenye ko no mu rugo ari uko. Iyo azi gufasha abandi nawe urugo rwe ntirwagira ikibazo ngo rubure abarugoboka. Umukobwa utazi guha mwaramutse umuturanyi, ntazanamutiza ikibiriti igihe aje kurahura.

Ni kenshi abantu bishyiramo ibiranga abagore cyangwa abagabo bazashaka, nyamara ashobora kubyuzuza akabura kimwe utapanze cyingezi ukaba wahagarika kubana nawe. Umukobwa uzaba umugore mwiza wamubonera no ku bindi bitandukanye igihe wafashe umwanya wo kumwitegereza.

Src: Tantine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND