RFL
Kigali

Coronavirus: Impuguke zigaragaza ko iki cyorezo kigihari ndetse kitarahindura imiterere yacyo

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:4/06/2020 19:11
0


Impuguke mu buzima, ziratangaza ko iyi ndwara y’icyorezo—Covid-19—itarimo ihindura imiterere yayo (Mutating), gusa icyo bakomeza kuburira rubanda ni uko iyi ndwara igihari, ko ikinateje ibyago ku buzima bw’abantu.



Icyorezo ntabwo kirimo guhindura imiterere/kamere yacyo. Kugeza ubu, ibimenyetso bifatika bigaragazwa ko iki cyorezo cya coronavirus kitari guhindura kamere yacyo ngo kibe cyakongera ubukana cyangwa ngo cyandure cyane. Maria Van Kerkhove, umukozi mu Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima Ushinzwe indwara zandura ndetse n’ ibyorezo.

Madamu Kerkhove ku wa Gatatu yatangaje ko n’ubwo iki cyorezo kitagaragaza ko kirimo guhindura kamere/imiterere yacyo cyangwa ngo cyongere ubukana bwacyo, ko ingamba za Guverinoma na Leta zitandukanye zo koroshya amahame akakaye yo guhangana na covid-19 arizo zizongera ikwirakwira ry’iyi ndwara y’ icyorezo.

Uko covid-19 ihagaze muri Amerika, n’ibivugwa kuri George Floyd

Ntagushindikanya, ibyo madamu Kerkhove avuga ko ari impampo. Ejo hashize, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habonetse abanduye covid-19 bashya bakabakaba 20,000. Iyi mibare ibonetse bitewe n’ uko iki gihugu uretse kuba cyarashegeshwe n’ icyorezo, kiriho kinanyura mu minsi y’ imyigaragambyo aho (ahanini abirabura) abanyamerika bariho bamagana irondaruhu nyuma y’ iyicwa ry’ umwirabura George Floyd.

George Floyd witabye Imana, mu ijoro ry’ ejo (ku wagatatu) byemejwe ko uyu mugabo yari yari yapimwe agasangwamo covid-19 mu byumweru byabanje mbere y’ uko apfa.  Kugeza kuri uyu munsi, muri Amerika hamaze kwandura abantu barenga miliyoni 1.9, abarenga ibihumbi 100 bo bamaze kwitaba Imana.

Iran

Muri iki gihugu haravugwa ubwiyongere bw’ imibare y’ abanduye iki cyorezo. Ku wakabiri iki cyumweru, Iran yagize ubwandu bw’ abantu 3,117, baza kwiyongera ku wagatatu bagera ku 3,134. Imibare bivugwa ko yaherukaga muri Werurwe, tariki 30. 

Muri iki gihugu, abamze guhitanwa n’ iki cyorezo ni 8,071, naho hakize abari hejuru y’ ibihumbi 120. Ni imibare iva mu banduye babarirwa hejuru y’ ibihumbi 164.

Brazil

Ikibi cy’ indwara y’ icyorezo nka covid-19, ntabwo igira abo ihitamo ngo abandi ibareke! Muri iki gihugu, umwana w’ umuhungu ufite umwaka umwe yapimwe asangwamo iki cyorezo. 

Inzego z’ Ubuzima zitangaza ko uyu mwana atigeze agaragaza ibimenyetso by’ iyi ndwara. Nicolas agaragayeho iki cyorezo nyuma y’ uko umwe mumuryango we nawe yanduye ahitwa Manacapuru muri Amazonas, ho muri Brazil, ejo hashize.

Norway

Muri iki gihugu abari bafite imigambi yo gukora imyigaragambyo babyangiwe.

Inzego z’ ubuyobozi muri Norway zanze ubusabe bw’ abifuzaga gukora imyigaragambyo mu migi migari y’ iki gihugu 3, aho bifuzaga kwifatanya n’ imbaga n’ abanyamerika bariho bamagana irondaruhu nyuma y’ iyicwa rya Floyd.

Byari biteganijwe ko izabera muri Oslo, Bergen na Trondheim. Gusa bagendeye ku mabwiriza y’ inzego z’ Ubuzima ntabwo byemewe ko abantu barenze 50 bemerewe guhurira ahantu hamwe. Abari bafite gahunda yo kuboneka mu mihanda y’ iyi mijyi bari hejuru ya 15,000.

Spain

Minisitiri ufite munshingano ubukerarugendo, Reyes Maroto, yatangaje kuri uyu munsi ko imipaka iki gihugu gihana n’ u Bufaransa ndetse na Portugal izafungurwa tariki 22, Kamena uyu mwaka.

Kuva muri Werurwe iki gihugu cyari cyarafunze imipaka yacyo ku binjiraga muri iki gihugu, uretse ku bene gihugu, amakamyo atwara imizigo, ndetse n’abakora bisabyeko bambukiranya imipaka.

Bimwe mu bihugu bigize u Burayi, bikaba bifite ishyushyu ryo kongera gufungurira ba mukerarugendo, ngo bazahure ubukungu, ndetse n’ ibindi.

U Bwongereza

Minisitiri muri guverinoma y’ u Bwongereza, Alok Sharma, yapimwe ngo barebe ko yaba yabduye icyorezo cya covid-19. Ni nyuma y’ uko Alok yagaragaye mu nteko ishinga amategoko atanga ijambo ariko atameze neza.

Ibi bibaye nyuma y’ uko abenshi mu bagize inteko bari bagarutse mu gukorera bavuye mu buryo bakoreshaga bw’ ikoranabuhanga.

Muri gahunda y’ iki gihugu yo gukurikirana no gushaka abahuye n’ uwanduye, ubwo abahuye, ubwo byemejwe ko bwana Alok yanduye, abo yahuye nabo bose basabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’ ibyumweru 2.

U Burusiya

Muri iki gihugu byibuza abantu bagera ku 169 bamaze kwicwa n’ iyi ndwara y’ icyorezo mu gihe kitarenze amasaha 24. Ibi, bizamura imibare y’ abapfuye ku 5,384. Ni nako ndetse iki gihugu cyatangaje imibare y’ abanduye igera ku 8,831, bizamura imibare ikagera ku 441,108 mu gihugu cyose.

Philippine

Ku wa 12, Mata, 2020, Kobe Manjares yanduye indwara y’ icyorezo ya covid-19 amaze iminsi itanu gusa avutse. Uru ruhinja rwaje gusezererwa nyuma y’ uko byari byemejwe ko rwakize iki cyorezo. Ku bw’ amahirwe make, Kobe—nk’ umurwayi muto wa covid-19 muri iki gihugu—yaje kwitaba Imana. 

Muri iki gihugu muri rusange, abamaze kwandura iki cyorezo ni 19,000. Ku isi, abanduye covid-19 bari kuri miliyoni 6.6, hapfuyemo abarenga ibihumbi 388, naho abarenga miliyoni 3.1 bamaze gukira iki cyorezo.

Src: Aljazeera, CNN, CNBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND