RFL
Kigali

USA: Abandi bapolisi batatu bagize uruhare mu rupfu rwa George Floyd wapfuye anigishijwe ivi batawe muri yombi

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/06/2020 13:17
0


Urupfu rwa Georges Floyd witabye Imana azize kunigishwa ivi n’umupolisi wamuzijije ko ari umwirabura rukomeje guteza impagarara aho rwabaye intandaro ku birabura mu kwerekana akarengane bakorerwa n’abaploisi aho babica babaziza uko basa. Kuri ubu abandi ba polisi 3 bakurikiranweho ubufatanyacyaha batawe muri yombi.



Nyuma y’urupfu rwa George Floyd, umwirabura wishwe anigishijwe ivi n’umupolisi mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota rwaje guteza imyigaragambyo imaze hafi icyumweru cyirenga. 

Derek Chauvin umupolisi ushinjwa kwivugana uyu mugabo w’umwirabura nyuma yuko atawe muri yombi, abigaragambya bakomeje gutera hejuru basaba ko n’abandi bapolisi batatu bari aho icyaha cyabereye ubwo mugenzi wabo yanigaga uyu mugabo w’umwirabura kugeza ubwo bimuviriyemo kuhasiga ubuzima nabo bafatwa bakabiryozwa.

Abo bapolisi batatu bashinjwa ubufatanyacyaha ni bo: Thomas Lane, J.A. Kueng na Tau Thao bakaba baratawe muri yombi ku munsi w'ejo kuwa gatatu, nyuma y’iminsi igera ku icyenda hamenyekanye urupfu rwa George Floyd, maze abantu bagera mu bihumbi bakajya mu mihanda mu myigaragambyo ikomeye yatangiriye mu mujyi wa Minneapolis nyuma ikaza kugera no mu yindi mijyi itandukanye igize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyi ni ifoto y'abapolisi mu gihe inigwa rya George ryari riri kuba 

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya CNN avuga ko abapolisi babiri ari bo: Lane na Thao, nyuma yo gutabwa muri yombi bahise bajyanwa gufungirwa muri gereza ya Hennepin County Jail, aho bategereje kujyanwa mu rukiko. Kueng we bivugwa ko nyuma y'uko bataye muri yombi bagenzi be nawe yaje kwijyana aho bagenzi be bari bafungiye. Nyuma y'uko bose bamaze kuhagera ni bwo bafashwe amafoto (Mugshots) afatwa iyo umuntu atawe muri yombi. Nyuma ni bwo baje kwerekwa rubanda.

Nk'uko byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru wo muri leta ya Minnesota, Keith Ellison yavuze ko ibyaha aba bapolisi batatu bakurikiranweho bihanishwa igifungo kigera hafi ku myaka mirongo ine mu buroko. Derek Chauvin wenyine ibyaha ashinjwa bishyirwa mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu (Third and second-degree murder) aho bihanishwa igifungo kigera ku myaka mirongo ine.

Keith Ellison umushinjacyaha mukuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa Gatatu w’icyi cyumweru yatangaje ko, igitutu cy’abantu ntacyo kizahindura ku mwanzuro we, kandi ko we n’itsinda rye bizabafata amezi mu gukusanya ibimenyetso bifatika bizifashishwa mu rubanza.

Derek Chauvin ushinjwa kuniga George Floyd ntabwo iki cyaha cy’ubwicanyi ari ubwa mbere agikurikiranweho, kuko no mu mwaka 2006 yari mu bapolisi batandatu bari bakurikiranweho urupfu rwa Wayne Reyes.

Uyu Wayne Reyes yishwe arashwe mu 2006 ubwo yageragezaga gutunga imbunda abapolisi batandatu barimo na Derek Chauvin. Mu 2008 nabwo uyu mugabo yari gukorwaho iperereza ku ruhare yaba yaragize mu rupfu rwa Latrell Toles. 

Mu 2011 nabwo yari yakozweho iperereza ku iraswa rwa Leroy Martinez w’imyaka 23 y’amavuko warashwe akanakomereka ubwo yatabwaga muri yombi n’amapolisi harimo n'uyu Derek Chauvin.

  

Derek Chauvin

Tou Thao nawe mu mwaka 2017, yari akurikiranweho icyaha cyo gukoresha imbaraga z’umurengera ubwo yafataga umuntu. Bivugwa ko uyu Tou yari akurikiranweho gukubita umuntu yari yataye muri yombi akoresheje ingumi n’imigeri (Punching and kicking) kugeza ubwo amukuye amenyo. Yaje kuvanwaho iki cyaha ubwo yatangaga ihazabu igera ku bihumbi makumyabiri na bitanu by’amadolari ya Amerika ($25,000).

Tou Thao

Abandi bapolisi babiri ari bo: Thomas Lane na Alexander Kueng, bivugwa ko bo bari bataramara igihe cyinini mu kazi, bakaba bari bakiri mu igeragezwa. Nyuma y'uko videwo igaragaza aba bapolisi mu cyaha cyo guhohotera George Floyd bikamuviramo kuhasiga ubuzima ni bwo, aba bapolisi batatu bahise birukanwa mu kazi ubu bakaba batawe muri yombi bakaba bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Src: dailymail.co.uk & CNN

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND