RFL
Kigali

Producer Joshua Manishimwe, impano nshya mu muziki uhimbaza Imana wahereye ku ndirimbo “Ushimwe”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2020 10:37
0


Umuhanzi akaba na Producer Manishimwe Joshua yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere “Ushimwe” itangiza urugendo rwe rwo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo ziyihimbaza.



Manishimwe yabanje gusohora indirimbo zisanzwe zizwi nka “Secullar”, ariko aza gufata umwanzuro wo gutangira gusohora indirimbo zivuga Imana, nk’intambwe ikomeye yo gukorera Umwami Yesu/Yezu. 

Yabwiye INYARWANDA, ko kimwe mu byatumye yinjira mu muziki uhimbaza Imana, harimo no kuba yarakuze akunda gusenga, kandi yanavukiye mu muryango ukijijwe aho Ise ari Pasiteri.

Yavuze ko yize umuziki mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique, ari naho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo abyaze umusaruro ubumenyi yakuye imahanga.

Ibi ni nabyo byatumye akora indirimbo “Ushimwe” ayitunganya afatanyije na Bob Pro.

Manishimwe avuga ko yubakiye ku ntego yo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi.

Ati “Intego mfite ni ugukorera Imana mu ndirimbo kandi nkoresheje ubumenyi mfite bwose. Kandi nziko hari icyo bizamarira Abanyarwanda bose muri rusange n’abakunda ‘Gospel’ bazajya babona indirimbo nziza zikoze neza.”

Yungamo ati “Ubu rero yesu ampagarukije gukorera Ijuru n’icyo yandemeye.”

Avuga ko iyi ndirimbo “Ushimwe” ivuga aho Imana yamukuye ikamuhindurira ubuzima ikamushyira mu maboko akwiye.

Ari kandi inabwira abantu bose ko kuba mu Mana nta kibiruta ari nabyo birema ishimwe kuri buri wese.

Ati “Ni ukubwira abantu ko ntawahwana n’Imana mu kudukunda. Nyishimira ku bwa byinshi ikora ngo tuyigarukire, tuyikorere. Niyo mpamvu ntacyo twayiburana turi muri yo.”

Uyu musore asanzwe ari Producer muri The Sounds Studio, aho akorana na Bob Pro. Azi gucuranga ibicurangisho byinshi nka Piano, gitari, ingoma, akaba n’umutoza w’amajwi ku baririmbyi.

Yacurangiye abarimo Bruce Melodie, ndetse ni umwe mu bacuranze m ndirimbo “Akagezi kamushoroza” ya Mani Martin, kuko yabarizwaga mu itsinda “Kesho Band” ry’uyu muhanzi.

Ibyerekeye gutunganya indirimbo yanabyigishijwe n’abarimo Producer Masitora, wanamuhaye ubumenyi bwo kuyobora mu majwi abaririmbyi ba Korali zitandukanye.

Producer Manishimwe Joshua yasohoye amashusho y'indirimbo ya mbere itangiza urugendo rwo gukorera Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "USHIMWE" YA JOSHUA MANISHIMWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND