RFL
Kigali

Ngoma: Diane Senga yasohoye indirimbo nshya 'Musore haguruka' isaba urubyiruko kuva mu ngeso mbi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/06/2020 11:28
0


Umuhanzikazi Senga Diane ubarizwa mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Ngoma ahazwi cyane nka Kibungo yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Musore haguruka' ikubiyemo ubutumwa busaba urubyiruko kuva mu ngeso mbi bakagandukira Imana.



Uyu mukobwa usengera muri Kiliziya Gatolika yatangiye umuziki mu 2013, asohora indirimbo ye ya mbere mu 2015, akaba ari indirimbo yise 'Yezu Ni Umukiza'. Yavuze ko intego ye mu muziki ari ukubwira abantu ibyo Imana ibasaba, urukundo n'impuhwe zayo kugira ngo babane nayo amahoro kandi bagerageza gukora icyo ibategeka. Yavuze kandi ko akora umuziki ashaka kwibutsa abantu kuzirikana urukundo Imana ibakunda, begerana nayo cyane kandi bagakora ibyiza bibafasha kubana neza n'abantu bose.


Diane Senga akora umuziki agamije kwibutsa abantu urukundo Imana ibakunda

Kuva atangiye umuziki kugeza uyu munsi, amaze gukora indirimbo 6 ari zo: 'Yezu Ni Umukiza' (ifite amashusho), 'Turakwitabye', 'Inshuti za Yezu' yakoranye na Theodori, 'Iyizire mubyeyi' yakoranye na Joy, 'Ibanga ry'amahoro' yakoranye na Theodori na 'Musore Haguruka' yamaze gushyira hanze. Izina 'Senga' yavuze ko arikunda cyane dore ko n'ubusanzwe gusenga, ati "Gusenga ndabikunda cyane bindanga igihe kinini mubuzima bwanjye bwa buri munsi, nubwo ntaragera ku rugero nshaka".

Diane Senga amaze kwandika indirimbo 40 ariko zitarosohoka zose kuko atarabona ubushobozi bwo kuzisohora zose. Aganira na INYARWANDA, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari we wayanditse, anavuga ubutumwa yifuje gutambutsamo. Ati "Ni njye wayanditse, nari ngamije kubwira urubyiruko kwibuka ko tugomba kwibuka urukundo idukunda kandi tukabimenyesha n'abandi, tukava mu byaha maze tugaharanira ubugingo bushya nk'abana b'Imana". 

Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya, hari indi mishinga ateganya gukora, ati "Nyuma yaho ndateganya gukomeza kwitabira ibitaramo bitandukanye nk'uko nari nabitangiye iki cyorezo (Coronavirus) kitaratangira aho nari nakoresheje igitaramo cyanjye muri Parroise ya Zaza ari naho mvuka, mfatanije n'abandi baririmbyi, Vincent de Paul, Petit seminaire Zaza, Lycee Zaza ndetse na Pueri cantores. Numva nyuma nazakomeza kwitabira n'ibindi bitaramo".


Diane Senga yakoze mu nganzo ahanura urubyiruko

UMVA HANO INDIRIMBO 'MUSORE HAGURUKA' YA DIANE SENGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND