RFL
Kigali

Gasogi United yasinyishije abakinnyi babiri bashya barimo kapiteni wa Gicumbi FC - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2020 9:18
0


Nzitonda Eric wari Kapiteni wa Gicumbi FC na Bugingo Hakim wakiniraga Rwamagana City FC, ni bo bakinnyi bari batahiwe kwinjira muri Gasogi United ikomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020, ni bwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bashya, barimo Nzitonda Eric wari kapiteni wa Gicumbi, ndetse na Bugingo Hakim Wakiniraga Rwamagana City.

Nzitonda Eric yashimiye ikipe ya Gicumbi yari amazemo imyaka 3 akavuga ko ibyo yari afite yabitanze akaba ariyo mpamvu agiye gushakira ahandi ariho muri Gasogi United.

Nzitonda Eric wari umaze imyaka itatu i Gicumbi, yafashije iyi kipe ku buryo bugaragara mu muri uyu mwaka w’imikino kuko mu bitego 14 iyi kipe yatsinze, Nzitonda  wenyine yagize uruhare mu bitego 11 nyuma yo gutsinda 5 akanatanga imipira 6 yavuyemo ibitego. Nzitonda akaba yahawe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gasogi United.

Bugingo Hakim wavuye muri Rwamagana City, ni umukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, ariko akaba ashobora no gukina ku ruhande rw’ibumoso, yari amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino ibanza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, imikino ikaba yarahagaze hatabayeho imikino yo kwishyura kubera icyorezo cya Coronavirus.

Bugingo Hakim yahawe amasezerano y'imyaka itatu muri Gasogi United.

Aba bakinnyi bombi biyongereye kuri Iradukunda Bertrand baheruka gusinyisha bakuye muri Mukura VS, myugariro Herve Beya Beya bakuye muri As Maniema mu gihe banongereye amasezerano abakinnyi bafashije iyi kipe muri uyu mwaka barimo umunya Liberia Herron Scarla.


Nzitonda Eric wari kapiteni wa Gicumbi FC yamaze gusesekara muri Gasogi United



Bugingo Hakim yageze muri Gasogi United avuye muri Rwamagana City







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND