RFL
Kigali

Itsinda ry'abantu 90 harimo n'abitabiriye Miss Rwanda rizaniye igisubizo abakeneye abakobwa n’abasore bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/06/2020 20:14
0


Muri iki gihe usanga hari abahanzi bagorwa no kubona abakobwa cyangwa abahungu bakoresha mu mashusho y’indirimbo zabo. Kuri ubu Imanzi Limited yatekereje ku bahanzi bose, aho bazajya babafasha kubona abakobwa n'abahungu bazi neza gukina mu ndirimbo ibisa nk’ibizorohereza abahanzi.



Imanzi Limited ni itsinda rimaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda, rikaba rigizwe n'abakobwa 60 (harimo na bamwe bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda) ndetse n’abasore 30, bakaba bamaze hafi imyaka 2 bakora ibikorwa bya Porotokole bitandukanye bifitanye isano n’Imyidagaduro.

Iri tsinda rizwi cyane mu bikorwa bya (Protocol) mu bitaramo bifite izina rikomeye mu Rwanda, aho twavuga nko mu bitaramo bitegurwa na Kigali Jazz Junction. Aba basore n'inkumi bakoze muri BurnaBoy Experience (igihe umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Burnaboy aza mu Rwanda).

Bakoze kandi muri Salax Awards Season7, Sounds of Summer, Kigali Summer Fest (igihe umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Sheebah Karungi yari kuza mu Rwanda icyo gihe ntiyaje haje umunyatanzania Rich Mavoko), ndetse banakoze muri 'Official launch' ya Mutzig class, n'ibindi byinshi.


Imanzi Limited bazwi mu bikorwa byo kwamamaza ibigo binyuranye aho bakunze kwamamariza ibigo byinshi bakoresheje imbuga nkoranyambaga (Branding and online marketing).

Mu ibi bihe rero imyidagaduro isa n'iyahagaze kubera icyorezo cya Covid-19, Imanzi Group Limited yatekereje ku bahanzi n’abatunganya amashusho aho bajya babagezaho abakobwa n’abasore bagaragara mu mashusho atandukanye bityo ubifuza akabagana.


Bamwe mu bakobwa bagize itsinda Imanzi Group Ltd

Umuyobozi akaba n’uwashinze Imanzi Limited, Moses Byiringiro, aganira na Inyarwanda yahamije ko ari byo bamaze gutegurira abahanzi bifuza abakobwa cyangwa abahungu bagaragara mu mashusho y’indirimbo zikarushaho kuryoha cyane kandi bakababagezaho mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Moses Byiringiro yagize ati “Muri iyi minsi ibitaramo byahagaze, turi gushyira imbaraga mu gukorana n’abahanzi ndetse n'abatunganya amashusho (video) y’indirimbo mu kubaha abantu bakina imimaro (acting) mu ma video (video vixen) yaba abakobwa cyangwa abahungu". 

Yakomeje avuga ko bifuza kugera ku rwego mpuzamahanga bagakorana na kompanyi zikomeye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yagize ati "Tukaba twifuza kugera ku rwego rwo gukorana n’amakompanyi menshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ndetse no kwitegurira ibikorwa byacu muri rusange”.


Bamwe mu basore n'inkumi bagize itsinda Imanzi Group Ltd       






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND