RFL
Kigali

King James yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Poupette’ yifashishijemo Miss Mutoni-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2020 17:38
0


Umuhanzi Ruhumuriza James [King James] yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Poupette” yifashishijemo Miss Mutoni Queen wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ndetse no muri Miss Supranational Rwanda 2019.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020, afite iminota 04 n’amasegonda 04’ yafatiwe ahitwa Sunday Park Nyaturama mu Mujyi wa Kigali.

King James yifashishije Miss Mutoni akina ubutumwa yaririmbye yishyize mu mwanya w’uwakunze aririmba agaragaza ko bombi aribo bo gutera intambwe ya mbere yo kunoza urukundo rwabo mu nguni zose, kandi ko urukundo rwabo ruzagera kure.

Mu rundi ruhande kandi, aba avuga ko ari umusore waryohewe n’urukundo nyuma yo guhura n’uwo yifuzaga.

Iyi ndirimbo ‘Poupette’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko humvikanamo n’amagambo macye y’Igifaransa ndetse n’Igiswahili.

Mutoni Queen wifashishijwe muri iyi ndirimb oyitabiriye amarushanwa y'ubwiza, aho yari mu bakobwa 37 bavuyemo 20 bagiye mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Amahirwe ntiyamusekeye kuko atabonetse muri aba 20.

Mutoni Queen yabaye umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, ryasojwe ku wa 08 Nzeli 2019.

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Knox Beat muri Monster Records, naho amashusho (Video) yataunganyijwe na Producer Meddt Saleh.

King James azwi mu ndirimbo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Nturare utabivuze’, ‘Ese warikiniraga’, ‘Nta mahitamo’ n’izindi nyinshi.

Yatangiye kumenyakana mu 2006. Ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

King James yifashishije Miss Queen Mutoni mu mashusho y'indirimbo ye "Poupette"

Kuva yava mu marushanwa y'ubwiza, uyu mukobwa akomeje kugaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "POUPETTE" KING JAMES YIFASHISHIJEMO MISS MUTONI QUEEN

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND