RFL
Kigali

Ethiopia: Inzovu esheshatu ziciwe mu bwicanyi bwibasiye inyamaswa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/06/2020 14:56
0


Abashinzwe inyamaswa muri Ethiopia bavuze ko abahigi bahitanye inzovu esheshatu zose mu munsi umwe, bivugwa ko ubu bwicanyi ari bwo bukomeye bubaye butazibagirana muri iki gihugu.



Inzovu zishwe na ba rushimusi ubwo zasohokaga ziva muri parike ya Mago iri mu Majyepfo ya Etiyopiya zijya kunywa amazi nk'uko Ganabul Bulmi, umuyobozi mukuru wa parike yabitangarije abanyamakuru aho yagize ati: “Ba rushimusi bahise bica inzovu Ntabwo twigeze tubona ibintu nk'ibi mbere”.


Ganabul yakomeje ati: "Byagaragaye ko ari abagizi ba nabi ariko biragoye kumenya abo ari bo gusa abashinzwe inyamaswa bavuga ko muri Etiyopiya hari hari inzovu zirenga 10,000 mu myaka ya za 70 ari ko guhiga no kwangiza aho zituye byagabanije umubare wazo ugera ku 2500 kugeza ku 3.000.


Daniel Pawlos, umuyobozi ushinzwe gucuruza no kugenzura ikigo gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, yavuze ko muri iki gihe habayeho guhiga bukware inzovu. Ati: "Umwaka ushize ibirego bivuga ku gupfa kw’inzovu 10 zose

Hirya no hino muri Afurika, icyorezo cya Covid-19 cyahaye amahirwe ba rushimusi ubwo abashinzwe umutekano berekeraga muri gahunda ya guma mu rugo.


Bivugwa ko inzovu zigera ku 400.000 ziba muri Afurika, ariko zikaba ziriho igitutu ahantu hose kubera ba rushimusi

Src: dailymail.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND