RFL
Kigali

Knowless, Melodie, Sentore, Charly&Nina n’abandi bahuriye mu ndirimbo bakangurira abantu kurwanya Coronavirus-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2020 13:15
0


Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Corona’ mu kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi uko bucyeye n’uko bwije.



Iyi ndirimbo ‘Corona’ y’iminota 3 n’amasegonda 58’ iri kuri shene ya Youtube ya 1K Entertainment ya Dj Pius. Yakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ndetse na Plan International.  

Yaririmbyemo Ngarambe Francois Xavier, Bruce Melodie, Deejay Pius, Tom Close, Butera Knowless, Jules Sentore, Charlotte Rulinda [Charly], Aline Gahongayire, Uncle Austin, Danny Vumbi, Riderman ndetse na Nina [Charly&Nina]

Bruce Melodie aririmba avuga ko ntawe utazi agaciro k’ubuzima, bityo ko kwirinda ari ingenzi, mu bihe by’icyorezo bibe akarusho.

Yunganirwa na Dj Pius uvuga ko Coronavirus ari indwara ivurwa igakira, kandi ko hari umubare w’abamaze kuyikira mu Rwanda no mu mahanga; akavuga ko ibanga ari ukwisuzumisha igihe cyose ubonye ibimenyetso.

Akorerwa mu ngata na Tom Close uvuga ko ‘umuriro’, ‘gucika intege’, ‘gukorora’, ‘guhumeka wumva bikugoye’, wishidikanya hamagara umurongo ‘114’ witabweho n’abaganga.

Jules Sentore asaba buri wese kwambara agapfukamunwa aho ugiye hose. Ni mu gihe Butera Knowless we akangurira abantu kureka ingendo zitari ngombwa, kandi abamaze kwandura ‘biheze’.

Charly avuga ko Coronavirus yaje ari icyorezo ariko ko hakenewe ubufatanye bwa buri umwe kugira ngo itsindwe.

Gahongayire asaba abantu gukaraba intoki ubudatuza, agasaba ababyeyi gufasha abana gusubira mu masomo babereka iby’ingenzi bibafitiye akamaro.

Danny Vumbi asaba buri wese kwishyura akoresheje ikoranabuhanga kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Coronavirus.

Uncle Austin avuga ko iki ari igihe cyo kunoza umubano no kubaka umuryango, ubwuzuzanye, ubufatanye ndetse n’ubwumvikane bwimakazwe mu kuboneza urubyaro ku bashakanye.

Ngarambe Francois Xavier asaba ababyeyi kuganira n’abana no gusubiza ibibazo bibaza, kuko ari bo ba mbere bashinzwe uburere bwawo.

Nina abwira urubyiruko ko ejo hazaza habo ari heza akabasaba kuharinda babungabunga ubuzima bwabo.

Riderman avuga ko kuringaniza urubyaro bifasha kurera bitaruhanyije, akavuga ko gutwita utabiteganyije bihindura inzozi umuntu agateseka.

Yavuze ko ubuzima buzira umuze bisaba ko umuntu yirinda ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’urugomo ahubwo agashyira imbere umurimo.

Yasabye urubyiruko n’abangavu kubahiriza inama bagirwa ku buzima bw’imyororokere kugira ngo ejo hazaza habo hazabe heza.

Ku Isi yose Coronavirus imaze kwandurwa n'abantu Miliyoni 6,4, abamaze kuyikira ni Miliyoni 3 ni mu gihe imaze kwica abarenga 382.

Mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus ni 384, abayikize ni 269 n’aho abo yishe ni babiri.

Abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo ikangurira gukumira Covid-19

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'CORONA' IHURIYEMO ABAHANZI B'IBYAMAMARE MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND