RFL
Kigali

Ngabo Evy wahatanye muri The Voice France Francophone yasohoye indirimbo “Mr Lover”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2020 12:31
0


Umuhanzi Ngabo Evode Evy [Ngabo Evy] uri mu banyarwanda bahatanye mu irushanwa rya The Voice France Francophone, yasohoye indirimbo yise “Mr Love”, ivuga ku musore wizeza umukobwa ko azamushimisha.



Ngabo Evy yigiye umuziki kuri Internet atangira kuwukora by’umwuga guhera mu 2017, ndetse ahatana mu marushanwa atandukanye yashakishaga abanyempano mu ngeri zitandukanye.

Yasohoye indirimbo yo Kwibuka yise ‘Ntibizasubira’ ndetse na ‘Nkwihoreze’, afata ikiruhuko mu 2018 ntiyongera gusohora indirimbo. Iyi yasohoye ni iya Gatatu kuva atangiye urugendo rw’umuziki.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afropop ivuga ku nkuru y’umusore usaba urukundo umukobwa amwereka ko yamubera umuntu mwiza akamwitaho bihagije kandi ko atazicuza.

Ngabo yabwiye INYARWANDA, ko nyuma yo kuva mu irushanwa ry’umuziki rya The Voice France Francophone, yahise ashyira imbaraga mu rugendo rw’umuziki ahereye kuri iyi ndirimbo ye nshya.

Yavuze ko yabanje gushinga studio ye kugira ngo ajye yoroherwa no gukora ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’umuziki.

Iyi studio yayise Evvy Music ndetse n’iyo yakoreyemo iyi ndirimbo ye yise "Mr Lover".

Uyu musore yavuze ko yahatanye muri The Voice France Francophone, abifashijwemo n’umusore wamusanze ahantu aririmba agahita amwandikisha.

Yavuze ko yagarukiye mu Cyiciro cya Gatatu cy’irushanwa, kandi ngo yahakuye ubumenyi ndetse ahura na benshi b’ingirakamaro.

Ati “Urebye nakoze ibishoboka ni amahirwe make nagize bituma ntagera kuri ‘final’ ariko ubona ko n’abafana nari maze kunguka byababaje. Nungutse ubumenyi bukomeye. Nahuye n’abacuranzi bakomeye, nk’umucuranzi nkanjye muraganira bakangura ibintu byinshi.”

Yavuze ko afite icyizere cy’uko uru rugendo rushya muziki atangiye azarwungikiramo, ndetse indirimbo ze zikagera “ku bantu benshi kandi mbafite n’izindi nyinshi nziza zizaza mu minsi iri imbere.”

Ngabo Evy yahatanye mu irushanwa Art Rwanda-Ubuhanzi aho yahembwe gukora akazi mu bukangurambaga bwa ‘Baho neza’, bahabwa n’ibindi biraka, ibintu avuga ko yungukiyemo byinshi.

Umuhanzi Ngabo Evy wahatanye muri The Voice Afrique Francophone yasohoye indirimbo nshya yise "Mr Lover"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MR LOVER' YA NGABO EVY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND