RFL
Kigali

U Bushinwa bwahakanye ko bwaba bwaratinze gutanga amakuru ya Covid-19 kuri OMS

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:3/06/2020 13:25
0


Kuva muri Nzeri umwaka ushize muri Wuhan ho mu Bushinwa havuzwe indwara y’icyorezo cya covid-19, icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo yahwemye kuvuga ko kuka iki cyorezo cyarasakaye Isi ari amakosa y’u Bushinwa n’Umuryango wita ku buzima ku Isi OMS. Ibi, byahakanwe n’iki gihugu.



Leta Zunze Ubumwe za Amerika—ku isonga Perezida Trump—yashinje Igihugu cy’ u Bushinwa kuba cyarananiwe gusangiza/gutanga amakuru arebana n’ indwara yaje kuba icyorezo cyashyize Isi yose ku mavi. Ibyo ntabwo byagarukiye aho, kuko n’Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryaje kwibasirwa n’uyu mugabo (Perezida Trump).

Trump icyo ahora OMS, harimo no kuba uyu muryango warashimagije u Bushinwa, ndetse no kuba byombi (u Bushinwa na OMS) byarananiwe kuba byatanga Amakuru kuri iki cyorezo kimaze guhitana benshi muri Amerika, yewe no mu Isi hose.

Ntabwo byagarukiye aho, kuko bwana Trump yaje no kugera ku cyemezo cyo guhagarika inkunga Igihugu cye cyatangaga muri uyu muryango, ibyo byaje no gukurikirwa no kurekera kuba umunyamuryango wa OMS. Ikintu kitashimwe n’ abatari bakeya.

Ubundi iki cyorezo cyashinjijwe akanyamaswa kaguruka, agacurama. Iki kirego cyaje gukurwa kuri iyi nyamaswa, gishyirwa ku Bushinwa, yewe binavugwa ko cyacitse muri raboratwari (laboratory).

Kuri uyu wagatatu, Leta y’ u Bushinwa yahakanye ibyavugwaga ko iki gihugu cyatinze gutanga amakuru kuri iyi ndwara y’ icyorezo ya covid-19. Aya makuru bivugwa u Bushinwa butatangiye kugihe, yagombaba guhabwa Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Ibi, byahakanywe n’ umvugizi wa Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Bushinwa mu kiganiro yagize uyu munsi. Ibi, bwana Zhao Lijian yabivuzeho asubiza igitangazamakuru Associated Press muri raporo yacyo yagaragazaga ko u OMS itishimiye uburyo Beijing yakerewemo gutanga Amakuru ku buryo bugaragara kuri iyi ndwara y’ icyorezo ya covid-19 kuva muri Mutarama, uyu mwaka.  

Iki cyorezo cyatangiriye mu mujyi w' u Bushinwa kimaze kwandurwa n'abantu barenga miliyoni 6, muribo, abarenga miliyoni 3 barakize, ku bw' ibyago abari hejuru y' ibihumbi 380 bitabye Imana (baruhukire mu mahoro). Imibare iri muri iyi nkuru, turayikesha worldometer.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND