RFL
Kigali

Rayon Sports yamenyesheje Kiyovu SC ko Kimenyi akiri umukinnyi wayo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/06/2020 18:04
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwandikira Kiyovu SC buyitangariza ko umunyezamu Kimenyi Yves akiri umukinnyi wayo ugifitiye Rayon Sports amasezerano n'ubwo bo bamwerekanye nk’umukinnyi wabo mushya bamaze gusinyisha imyaka ibiri.



Byose bikubiye mu ibaruwa yasinyweho na CEO w’iyi kipe Itangishaka Bernard King, aho  yandikiwe Perezida wa Kiyovu SC kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020. Muri iyi baruwa Rayon Sports yabwiye ikipe ya Kiyovu ko yaguze umunyezamu Kimenyi mu buryo budakurikije amategeko.

Iyo baruwa iragira iti" Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko twatunguwe no kubona mu binyamakuru, umwe mu babahagarariye asinya kontaro y’akazi n’umukinnyi wacu Kimenyi Yves kandi kugeza muri iki gihe agifite amasezerano ya Rayon Sports kandi hakaba nta buryo bwo kuvugana hagati yacu namwe bwabayeho musaba uwo mukinnyi ngo twige niba twamubaha cyangwa ntitumurekure.

Tugendeye ko nta rupapuro rumurekura yahawe, tunagendeye ku ibaruwa ya FIFA yashyikirijwe amakipe binyuze muri FERWAFA tariki 19/ 4/2020, ari nayo yari ikubiyemo uburyo amakipe yasoza neza amakontaro y’abakozi bayo harimo n’abakinnyi muri iki gihe cy’iyorezo cya Covid-19, turabamenyesha ko niba mushaka uwo mukinnyi, mwari mukwiriye kubaha nibura ibikubiye mu mabwiriza y’igurwa ry’abakinnyi batarasoza amasezerano y’umurimo".

Ibaruwa isozwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko butegereje igisubizo cyiza giturutse ku ikipe ya Kiyovu SC.

Tariki ya 26 Gicurasi 2020 ni bwo Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports ku masezerano y’imyaka ibiri, bivugwa ko yahawe akayabo ka Miliyoni 16 Frws, akazajya ahembwa ibihumbi 800 Frws buri kwezi.

Uretse kuba umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yamenyekanye cyane akinira APR FC, aho yatwaranye ibikombe nayo ariko nyuma ayisohokamo nabi imwirukanye yerekeza muri Rayon Sports, nayo adatinzemo kuko yayikiniye umwaka umwe gusa  kuri ubu akaba abarizwa muri Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.


Ibaruwa yandikiwe Perezida wa Kiyovu Sports


Kimenyi aherutse gusinya muri Kiyovu amasezerano y'imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND