RFL
Kigali

Yvan Buravan avuga ko Abahanzi batekerezwaho muri ibi bihe ibikorwa byabo byahagaze

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/06/2020 8:52
0


Muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, abantu benshi bagizweho ingaruka mu bikorwa bakora bitandukanye. Abakora umuziki nk’abahanzi nabo ibikorwa byabo byarahagaze nk’uko bitangazwa n'umuhanzi Yvan Buravan ku bw'ibyo akavuga ko Abahanzi batekerezwaho.



Yvan Buravan, ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda akaba uwigarurirye imitima y’abafana benshi ku ijwi ryiza n’indirimbo ze zisana imitima ya benshi mu bakundana. Aganira na Radio Voice of Africa, mu kiganio 'Voice Talk and Talk' yagarutse ku bikorwa arimo muri iyi minsi. Yabajijwe impamvu atari kugaragara mu bitaramo biri guca ku mbuga nkoranyambaga nk’uko abandi bahanzi benshi bari kubigenza.

Mu gusubiza iki kibazo, Yvan Buravan yagize ati “Agatinze kazaza vuba cyane, ni igitaramo cyanjye, ariko burya sibyo kwirukansa umuntu agenza gacye kugira ngo ahe abafana ibintu byiza twavuga ko bisa nk'aho batigeze babibona, ariko abafana banjye mbatekerezaho mba ndi kubategurira ibintu byiza kurusha ibyo nabagejejeho”.

Yvan Buravan yavuze ko hari ibintu byiza ahishiye abakunzi be

Ku ruhande rwerekeye uburyo abahanzi babayeho muri ibi bihe ibikorwa byabo byazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus, abahanzi bakabura ibitaramo byabinjirizaga amafaranga atuma babaho banakomeza gukora muzika igatera imbere, Buravan avuga ko hari icyo Leta yabatekerezaho nabo nk’abatari gukora ibikorwa by’ibitaramo byabinjiriza.

Yagize ati “Twagiranye Inama mu munsi ishize, yari inama irimo abakozi ba Leta harimo n’abahanzi bo mu gihugu, hagize ibigaragazwa ariko ntekereza ko hari igihe bagira icyo babikoraho ku buryo abahanzi nabo badasigazwa inyuma nabo muri gahunda zagiye zibaho muri ibi bihe”.

Muri uku kwezi kwa Kamena, Yvan Buravan atangariza abakunzi be ko ari igihe cyo kubereka ibikorwa bye byiza gusa yirinze gutangaza amatariki nyir'izina. Yashimiye urwego umuziki Nyarwanda umaze gukeraho ugereranije n’ibihe byatambutse.

Yvan Buravan ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no muri Afurika ndetse umuziki we umaze no kurenga imbibi za Afrika dore ko aherutse gukora amateka akomeye akegukana igihembo cya Prix Découvertes 2018 kiri mu bikomeye bitangirwa mu gihugu cy’u Bufaransa ku bufatanye na Radio RFI.


Yvan Buravan abitse iwabo mu kabati igikombe mpuzamahanga cya Prix Decouverte


Yvan Buravan avuga ko abahanzi batekerezwaho muri ibi bihe ibikorwa byabo byahagaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND