RFL
Kigali

Interuro 5 wabwira umugabo wawe ukarushaho kumwigarurira wese

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/06/2020 19:53
0


Bikunze kuvugwa ko abagore bakunda kumva cyane naho abagabo bagakunda kureba ariko abahanga mu by'imitekerereze ya muntu bagenda berekana ko burya n’abagabo baryoherwa n’amagambo assize umunyu aturuka ku bagore babo.



Aha hari interuro 5 umugore ashobora kubwira umugabo akarushaho kumwigarurira wese

Mubwire ko ari mwiza: Burya abagabo bakunda umuntu ubashimagiza ndetse akababwira ko ari beza by’ukuri, ni byiza ko umubwira ibyiza byose umubonaho, niba wifuza kwigarurira umutima w’umugabo wawe mubwire ko ari mwiza ndetse umubwire ubwiza bwe aho bushingiye

Mubwire ko umukunda kuruta undi wese: Inzira nziza yo kwigarurira umutima w’umugabo ni ukumubwira ko umukunda ndetse ko unezezwa na buri gikorwa cyose agukorera.

Mubwire bimwe mu bice by’umubiri we ukunda cyane: Umugabo wawe ntibyamugwa nabi uramutse umubwiye bimwe mu bice by’umubiri we ukunda cyane, nk'uko bikunezeza iyo abikubwiye ni nako na we bimunezeza cyane iyo ubimubwiye mu ijwi rituje.

Mubwire ko ari intwari yawe: Garagariza umugabo wawe ko utamufite ntacyo washobora, birashoboka ko adahari ntacyo waba ariko mubwire kenshi ko ukeneye ubufasha bwe, kandi ndahamya ntashidikanya ko ubwo burozi buzakora.

Atura ijambo ndagukunda mu kanwa kawe: Gerageza umubwire ko umukunda kandi ubivuge buri uko ubonye umwanya mwiza wo kubibwira umugabo wawe ibi bizatuma arushaho kugukunda ndetse umere nk’umwambitse amapingu ku buryo adashobora na rimwe gutekereza kuguhemukira.

Ubu noneho ndizera neza ko umenye icyo gukora, intwaro ya mbere ni ukwihangana n’amagambo aryoshye wongorera umugabo wawe.

Src: Parlerdamour.fr

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND