RFL
Kigali

Niba umusore mukundana afite iyi mico, itegure kubana na we ntakuzuyaza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/06/2020 13:07
0


Imwe mu ntego z’ubuzima kuri benshi muri twe ni ugusangira ubuzima bwacu n’umuntu dukunda gusa hariho imico imwe n’imwe ishobora kugufasha guhitamo uwo muzabana.



Abahanga mu bijyanye n’imibanire bagaragaje imico ukeneye kubona ku musore mbere y'uko murushinga

Gufata ikiganza cyawe mu ruhame: Kimwe mu bintu bya mbere ugomba gushakisha ku musore ni uko yiteguye kukumenyekanisha kumugaragaro nk’umukunzi we. Mu by'ukuri, umuntu ushaka guhisha umubano we nawe ntabwo aba akuze bihagije kugira ngo yiyemeze kurushinga, iyo atangiye agufata ikiganza mu ruhame rero byerekana ko agukunze.

Arakubaha: Umubano mwiza w'abashakanye ushingiye ku kubahana. Niba rero umukunzi wawe yitonze, ashima imico yawe kandi ntagaya ibyo ukora byose, bivuze ko akubaha.

Yifuza iteka kukurinda: Kimwe no kubaha, kumva ufite umutekano kandi urinzwe ni ngombwa kuri we byongeye kandi kugusoma ku gahanga bisobanura kurindwa, niba rero akunda kubikora menya neza ko ashaka kukurinda.

Akunda kugushimisha: Waba ukunda guhora usetswa na buri kimwe umusore mukundana akubwira? Icyo ni kimwe mu bimenyetso simusiga bikwereka ko agukunda cyane.

Ni inyangamugayo muri byose: Kuba inyangamugayo ni kintu cy'ingenzi mu buzima ariko no mu bucuti bw'abashakanye. Iki ni kimwe mu bice bitanga urufatiro rukomeye kugira ngo umubano urambe.

Yishimira kukwereka umuryango we: Imwe mu ntambwe y'abashakanye ni uguhura n'ababyeyi, akenshi bikaba ari ibyemezo by'ejo hazaza h'abafatanyabikorwa. Mu by'ukuri, kugira ngo usuzume umubano ukomeye, mugenzi wawe agomba kwishimira kukubona mu buzima bwe kandi azishimira kukumenyesha umuryango we n'inshuti.

Aragushyigikira muri byose: Mu buzima bwa buri wese, ni ngombwa kumva ko ushyigikiwe. Noneho, niba umukunzi wawe ashoboye kuba iruhande rwawe mu gihe ibintu byose bigenda nabi kandi afite ibyiringiro, umubano wawe ufite ejo hazaza heza.

Agutega amatwi iteka: Niba umusore mukundana atinubira kugutega amatwi cyane ko abantu b’igitsinagore babikunda kubi, ukaba ubona uwo mukundana abyubahiriza, uzabane na we utarebye ku ruhande azakubera umunezero.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND