RFL
Kigali

Perezida wa FERWAFA mu banyarwanda batatu bashyizwe muri komisiyo zihoraho muri CAF

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/06/2020 10:58
0


Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene yiyongereye ku banyarwanda babiri basanzwe muri komisiyo za CAF bituma u Rwanda ruzahagararirwa n’abanyamuryango batatu muri komisiyo zihoraho z’Impuzamashyirahamawe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) mu 2020 na 2021.



Mu kwezi gushize kwa Gicurasi ni bwo CAF yatangaje abazaba bagize Komisiyo 15 zihoraho zirimo izitegura amarushanwa, iy’ubuvuzi, iy’ubujurire, iyo gukemura impaka n’izindi.

Musabyimana Célestin yagumye muri Komisiyo ishinzwe gutegura Igikombe cya Afurika (CAN) mu gihe Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascène, we yashyizwe muri komisiyo ishinzwe gutegura Shampiyona Nyafurika y’ibihugu (CHAN) asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle.

Uwamahoro Tharcille Latifah wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA hagati ya Nzeri 2016 na Gashyantare 2018. Yagumye muri Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’Abagore, iyi yashyizwemo kuva mu 2017 ubwo hatorwaga Perezida wa CAF.


Sekamana yasimbuye Nzamwita mu bagize komisiyo ya CAF ishinzwe gutegura CHAN


Uwamahoro Tharcille yagumye muri komisiyo ishinzwe gutegura ruhago y'abagore


Celestin Musabyimana yagumye muri komisiyo ishinzwe gutegura CAN





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND