RFL
Kigali

Humble Jizzo yahishuye ko mu ndirimbo yatuye umugore we wizihiza isabukuru y’amavuko harimo iyo yifashishije amutereta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2020 9:49
0


Umuhanzi Manzi James uzwi nka Humble Jizzo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugore we Amy Blauman mu buryo bwihariye amutura indirimbo esheshatu zirimo imwe yifashishije igihe yamuteretaga.



Kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 nibwo Army Blauman umufasha wa Humble Jizzo yizihije isabukuru y’amavuko yahuriranye n’uko umuryango wabo wamaze kwaguka, dore ko bafitanye umwana.

Humble ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yanditse kuri konti ya Instagram, avuga ko Army ari icyuzuzo cy’ubuzima bwe akaba n’umubyeyi w’umumarayika babyaranye.

Yavuze ko umugore we afite igisobanuro kitagira iherezo, byityo mu ijambo rimwe “Uri byose kuri njye kandi ndagukunda.”

Uyu muhanzi kandi yageneye umugore we indirimbo esheshatu zo kumva mu rwego rwo kwizihiza byihariye uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe.

Yamutuye indirimbo ‘Until you’ ya Shyne Ward, ‘I wanna grow old with you’ y’itsinda West Life, ‘How Long will I love you’ ya Ellie Goulding, ‘Ntakibazo’ ya Urban Boys, ‘Adam na Eve’ ya Urban Boys ndetse na ‘My woman’ ya Patoranking.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Humble Jizzo yavuze ko kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi bigomba gukorwa mu buryo bwihariye kugira ngo usige urwibutso rudasaza muri we.

Yavuze ko kuri iyi nshuro yahisemo kwibutsa umugore we nyinshi mu ndirimbo bifashisha mu gusigasira urukundo rwabo ndetse n’indirimbo yamwumvishije igihe yamuteretaga.

Ati “By’umwihariko hari indirimbo yitwa ‘Until you’ n’indirimbo tukimenyana n’ubundi nakundaga kuyimwumvisha. Ndibuka hari igihe yari ari muri Kowete kuko ariho yakoreraga mu 2014 gutyo.”

“Narayimwoherereje arayikunda, igihe cyose yahoraga ayumva. Hari hashize igihe kinini ntayimwibutsa ariko n’indirimbo buri nyine igihe kinini iyo wumvise amagambo arimo iyo nyimutuye nyine biramushisha kandi nawe ahora ayumva.”

Humble Jizzo yavuze ko izindi ndirimbo eshanu zisigaye nazo zifite aho zihuriye n’urugendo rwabo mu rukundo, kandi ngo n’indirimbo bombi bakunda cyane.

Uyu muhanzi yanavuze ko impamvu yamutuye indirimbo ‘Ntakibazo’ ya Urban Boys, ariko uko isaba umuntu kwishima mu buryo bwihariye akirengagiza ibibazo byose yaba afite.

Yanavuze kandi ko umugore we akunda indirimbo ‘Adam na Eva’ ari nayo mpamvu nayo yayishyize ku rutonde rw’izo yakumva.

Humble Jizzo na Army barushinze ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Bombi, ku wa 23 Gashyantare 2018 bibarutse imfura y’umukobwa. Uyu mwana wahawe izina rya ‘Ariella’ yavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Washington.

Humble Jizzo yatuye indirimbo umugore wizihije isabukuru y'amavuko, kuri iki Cyumweru

Humble Jizzo yavuze ko indirimbo 'Until you' yamufashije mu gihe yateretaga umugore we Army

Humble Jizzo n'imfura ye Ariella


Humble Jizzo n'umufasha we w'umunyamerikakazi, Army





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND