Mu gihugu cy’u Buhinde hari kuvugwa amakuru y'uko itsinda ry’inkende ryibasiye umukozi w’umuganga zikamwambura ibipimo by’amaraso by’abarwayi bapimishijwe coronavirus.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, ubwo umutekinisiye wa Laboratwire mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Leta rya Meerut yagendagendaga mu kigo ajyanye amaraso mu bubiko bwa Laboratwari, yahuye n’uruva gusenya inkende zimwambura amaraso y’abipimishije Coronavirus.
Inkende zari zimenyereye kwirira imineke ariko yarabuze
Nk’uko ibiro Ntaramakuru
Reuters bibitangaza ngo inkende zambuye ibi bipimo by'amaraso umukozi wa laboratwire, wari ufite
ibyo bipimo byaturutse ku barwayi bane ba COVID-19 barimo kwivuza.
Ababyiboneye bavuga ko babonye inkende
ihekenya kimwe mu bikoresho by'ibipimo
byari byafashwe. Izi nkende zahise zurira ibiti zijya guhekenya ibyo bipimo zinanyanyagiza hasi.
Dr. S. K. Garg, umuyobozi muri kaminuza aho igitero cy’inguge cyabereye, yatangarije Reuters ko atazi neza niba inkende zishobora kwandura coronavirus mu gihe zahuye n’amaraso yanduye covid-19. Ati: "Nta kimenyetso cyabonetse cyerekana ko inkende zishobora kwandura."
SkyNews itangaza ko kuva ingamba zo gufunga
zashyirwaho amezi abiri ashize muri ako gace, inkende zateraniye ahantu
hasanzwe huzura abantu benshi zikajya zishaka kubambura ibiryo n’utundi
tuntu zakuraho amaramuko.
Icyakora, bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza ko inyamaswa nyinshi zo mu
Buhinde zirwana kubera ko ibiryo abantu
basanzwe barya byagabanutse cyane, bityo ibitakara mu mihanda ibisigazwa mu
bimoteri bikaba bitakibonekamo. Abenshi bagize amakenga ko inkende zishobora
gukwirakwiza iyi ndwara mu bantu ku
buryo butandukanye.
TANGA IGITECYEREZO