RFL
Kigali

Ishiramatsiko n’impungenge zanjye ku busugire bw'agapfukamunwa! Ese koko karaturinda?

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/06/2020 0:02
0


Maze iminsi nzenguruka hirya no hino mu rwego rwo guhaza amatsiko n’impungenge zanjye ku tubazo nari maze iminsi nibaza ku busugire bw’agapfukamunwa, gusa kugeza ubu, amatsiko ntarashira ndetse n’impungenge zariyongereye.



Naribazaga nti ese ubwirinzi bw’agapfukamunwa bungana bute? Nkongera nkibaza nti ese biriya batubwira byo kubahiriza amabwiriza yo kukambara no kugasukura turabyubahiriza? Nkongera nkibaza nti ko batanze ibigo bike biri gukora udupfukamunwa bivugwa ko dufite ubuziranenge, ese aho utwo ibyo bigo bikora tuzakwira hose? Ese umuturage azatumenya kudutandukanya n’utundi gute?.

Iki kibazo cya nyuma sinagitindanye kuko nahise nisubiza nyuma yo kubona ko abantu bose babishoboye bahise batangira kwikorera udupfukamunwa twabo, tumwe bakagurisha, utundi bakadukoresha bo ubwabo. Yewe hariho n’ibigo byatangiye kwamamaza ibikorwa byabo bifashishije udupfukamunwa aho bagenda bandikaho amazina yabo cyangwa ibyo bakora.

Ibi ntitubitindeho ahubwo twibaze tuti: “Ese koko utu dupfukamunwa turaturinda?”

Bijya gutangira, Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “WHO” ryabanje gutangaza ko agapfukamunwa (Mask) kambarwa gusa n’umuntu urimo kwita ku barwayi ba coronavirus (covid-19), abarwayi ba coronavirus cyangwa se n’undi muntu watangiye kugaragaza ibimenyetso byayo.

Hadateye kabiri, barongera bati “Buri muntu wese agomba kwambara agapfukamunwa”. Ibi byarakozwe hose kandi amabwiriza agerageza gushyirwa mu bikorwa. Mu minsi micye ishize, WHO yongeye gushimangira ko abantu batarwaye coronavirus bagomba kwambara agapfukamunwa gusa mu gihe barimo kwita ku bayirwaye.


Kwambara agapfukamunwa ni itegeko kuri buri muturarwanda 

Ese turafata iki tureke iki? Reka tugaruke ku mabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yo kwambara agapfukamunwa kuko tugomba gukomeza kuyubahiriza kugeza igihe abatureberera mu gihugu cyacu baduhaye andi mabwiriza ku bigendanye n’agapfukamunwa.

Ese ko dusabwa kukambara gusa amasaha atandatu ubundi tukagahindura, wowe uri gusoma iyi nkuru ubasha kubyubahiriza cyane cyane iyo wavuye mu rugo uzindutse kandi uri butahe nimugoroba?. Nibaza ko n’iyo wavuye mu rugo ubizi ko uri butahe nimugoroba, abitwaza agapfukamunwa ko guhindura ari bake.

Aba reka tube tubaretse. Ese ko bavuga ko kukamesa ari inshuro eshanu gusa kandi ukabanza kugatera ipasi mbere yo kukambara; ubundi inshuro eshanu zarangira tukakajugunya tugafata akandi gashya, tubasha kubyubahiriza?. Ese kariya kambarwa rimwe gusa ko tubasha kukambara koko rimwe gusa mu masaha atandatu ubundi tukakajugunya?

Ibi byose natangiye kubyibaza nyuma y’uko muri rwa rugendo rwanjye rwo guhaza amatsiko n’impungenge nari mfite, nagiye mpura n’abantu bambaye agapfukamunwa gakoreshwa rimwe gusa nyamara wareba uko kameze n’uko gasa ugahita ubona ko akambaye inshuro zirena 2 cyangwa nyinshi. Hari n’uwo ubona yambaye kamwe kameswa nyamara wakareba ugasanga ntigaheruka amazi.


Hari abo usanga bambaye agapfukamunwa mu ijosi

Ibi byose twongereho ko akenshi rwose usanga tukiyambariye mu ijosi, ku munwa gusa cyangwa ku izuru gusa. Nyamara bakadushishikariza muri bimwe mu bidufasha kwirinda wongeyeho gukaraba neza intoki no kwirinda ahari abantu benshi, mu gihe uhagiye ukibuka gusiga nibura metero hagati yawe n’abandi.

Ibi bintera kwibaza nti ese ubu koko turirinze? Ese bigenda bite iyo izi nshuro uzirengeje? Ese bigenda bite iyo utakameshe? Ese bigenda bite iyo akambarwa rimwe wongeye kukambara?

Birumvikana niba ukambaye utagombaga kukambara, habaye hagiyeho virus cyangwa indi myanda ikujyaho nawe. Birumvikana niba katameshe ukongera ukakambara imyanda kafashe ejo ikujyaho nawe.

Ibi Polisi y'u Rwanda ibivugaho iki?


Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, avuga ko bibabaje kuba abantu batabasha kubahiriza amabwiriza bahabwa ariko ko kwigisha ari uguhozaho wenda bazagera aho babyumve.

Ati: “Ibi byose birebana n’imyumvire y’abantu ku giti cyabo ariko turabigisha kugira ngo bahinduke kuko kwigisha ni uguhozaho.” Yakomeje kandi avuga ko abatabyubahirizwa bafatwa bakigishwa ngo bamenye akamaro k’agapfukamunwa mu kwirinda coronavirus.

Yasabye abanyarwanda kubahiriza amabwiriza baba bahawe kuko biri mu bibafasha kwirinda icyorezo cya Coronavirus covid-19. Ati: “Icyo duteganya cya mbere ni ugukomeza kwigisha no gukangurira abaturarwanda uruhare rwabo mu kwirinda iki cyorezo bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho. Ikindi kandi, hateganyijwe ibihano ku bazajya bagaragaza kwinangira.”

Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano ubusugire bwako (FDA) cyo kibivugaho iki?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (FDA) cyashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye no gukoresha agapfukamunwa gakoze mu mwenda. Aya mabwiriza akaba ari nayo baduhaye ubwo twababazaga ku bigendanye n’ingaruka zishobora kuba zava muri kuriya kudakurikiza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa muburyo bwujuje ubuziranenge.

Aya mabwiriza aruzuza ndetse akanasendereza ayo duhora duhabwa buri munsi yo guhindura agapfukamunwa nyuma y’amasaha atandatu, kukamesa (akameswa) inshuro zitarenze eshanu, kukamesa mu gihe gatose n’ubundi busugire mu bijyanye no kwirinda covid-19.

Gusa muri ayo mabwiriza hari aho FDA igira iti: “Udupfukamunwa ducururizwa gusa muri za Farumasi, amaguriro magari (supermarkets) n’ahandi hantu hemejwe na Rwanda FDA”.

Hari aho yongera iti: “Agapfukamunwa gakoze mu mwenda karinda ko wagerwaho n’amatembabuzi ava mu kanwa ka mugenzi wawe cyangwa ayawe akamugeraho ariko ku kigero gifite aho kigarukira, abagakoresha bagomba kumenya ko katarinda COVID-19.”

Ndi gukora iyi nkuru, nongeye kunyura ku rubuga rw’Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “WHO” ngirango ndebe ko ntacyo babivugaho, ndetse mbashe no guhaza amatsiko n’impungenge zanjye.

Nk’uko tubisanga ku rubuga rwa WHO, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari inyemeza zitari nyinshi (limited evidence) zemeza ko kwambara agapfukamunwa kabugenewe mu gukoreshwa kwa muganga (Medical mask) bifasha ukambaye mu kwirinda icyorezo nka coronavirus n’ibindi byo mu bwoko bumwe.

Iyi nyandiko ariko ikomeza ivuga iti: “Ariko, kugeza ubu, nta gihamya cyemeza ko kwambara “Mask” yaba iyabugenewe mu bikorwa byo kwa muganga (Medical mask) cyangwa indi yose” ku muntu utarwaye mu bandi yamurinda kwandura indwara z’amavirusi yo mu buhumekero, harimo na COVID-19.

Bagira inama abagaragaweho ibimenyetso bya COVID-19 kwambara mask, kwishyira mu kato, no gushaka ubufasha bw’abaganga vuba bishoboka mu gihe batangiye kumva batameze neza.


Hari benshi uhura nabo ugasanga bambaye neza agapfukamunwa

Mu bimenyetso bya COVID-19 harimo umuriro, umunaniro, inkorora, kunanirwa guhumeka n’ibindi. Aba kandi basabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwambara no gukuramo agapfukamunwa byujuje ubuziranenge kandi bakubahiriza ubundi bwirinzi burimo gukaraba intoki no kutegerana n’abandi.

Bakomeza bagira inama abantu batarwaye cyangwa batagaragaraho ibimenyetso nabo kwirinda bakaraba intoki, birinda kwegerana n’abandi mu gikundi cy’abantu, gusiga nibura intera ya metero hagati yabo n’abandi mu gihe bibaye ngombwa ko bajya hamwe n’abandi;

Gupfuka umunwa n’amazuru mu gihe bari gukorora cyangwa kwitsamura nyuma bakajugunya icyo bakoresheje bipfuka nk’agatambaro, umuswaro cyangwa urupapuro rw’isuku; no kwirinda kwikora ku munwa, amazuru n’amaso.

WHO kandi iburira abambara udupfukamunwa tutabugenewe mu bikorwa byo kwa muganga (nonmedical masks) kubahiriza amabwiriza y’udupfukamunwa twubahirije ubuziranenge. Bumwe mu buryo bwo kwambara neza agapfukamunwa kandi bukubahirizwa harimo:

Kwambara agapfukamunwa neza ku buryo kabasha gupfuka neza umunwa n’amazuru ndetse ukambara agapfukamunwa kagukwiriye neza ku buryo kadasiga umwanya n’umwe hagati yako n’umubiri wawe;

Kwirinda gukora ku gapfukamunwa mu gihe ukambaye; mu gihe ugiye gukuramo agapfukamunwa ukubahiriza ubwirinzi bwuzuye, ni ukuvuga ngo ukagakuramo utagakozeho ahubwo ukifashisha elasitiki zako ziri ku matwi (ugakuramo uturutse inyuma uzana imbere utagakozeho imbere); 

Gukaraba intoki nyuma yo kugakuramo kandi ukakajugunya ahabugenewe; kugasimbuza akandi mu gihe cyagenwe cyangwa mu gihe ubonye ko kangiritse; kutongera gukoresha agapfukamunwa kagenewe gukoreshwa inshuro imwe gusa; n’ibindi. 

Nk'uko inkuru yanjye yibanze cyane ku gapfukamunwa bijyanye n'amatsiko nari mfite, naje gusanga karamutse gakoreshejwe neza, hagakoreshwa agafite ubuziranenge nk'uko tubisabwa n'inzego zacu z'ubuzima, kagira umumaro mu kurinda kwandura Coronavirus igihe uhuye n'uyirwaye.

Agapfukamunwa gakoreshejwe neza kagira umumaro mu kurinda umuntu kwandura Covid-19 igihe ahuye n'uyirwaye


Mu gihe cya 'Guma Mu Rugo', mu mujyi rwagati na n'inyoni yahatambaga. Kwambara agapfukamunwa ariko abantu bagakomeza imirimo bije bikurikira igihe abantu bose basabwaga kuguma mu rugo mu kwirinda iki cyorezo

Umwanditsi: Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE-InyaRwanda.com

AMAFOTO: Mugunga Evode-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND