RFL
Kigali

Pastor Papane Bulwane yashyize hanze indirimbo 'Izithembiso' yakoreye i Kigali muri CLA-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2020 6:57
0


Ubwo umunya Afurika y'Epfo, Papane Bulwane yazaga bwa mbere mu Rwanda ku butumire bwa Ada Bisabo Claudine abifashijwemo n'umuryango WIN (Worshipers International Network) na JS Imperial, yarahakunze cyane yiyemeza kuzagaruka, aza kubikora koko ari nabwo yahakoreye igitaramo cye bwite.



Pastor Papane Bulwane umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika, aza mu Rwanda bwa mbere hari tariki 23 ukuboza 2018. Icyo gihe yasize abwiye abanyarwanda ko yabakunze cyane abasezeranya ko azagaruka gukora ikindi gitaramo azafatiramo amajwi n’amashushu y'indirimbo ze.

Umwaka ntiwarangiye yahise agaruka ubwo hari tariki 21/7/2019 gukora igitaramo cye i Kigali. Ni igitaramo cyitabiriwe na beshi kandi cyarazwe n’umunezero mwinshi wo kuramya ndetse no guhimbaza Imana. Nyuma yaje gukomereza i Gisenyi mu karere ka Rubavu nanone ku butumire bwa Ada Bisabo Claudine wari wahateguye igitaramo.

Pastor Papane mu minsi yamaze i Kigali yakoranye indirimbo na Gisubizo Ministries imwe mu matsinda akomeye mu Rwanda. Bakoranye indirimbo yakuzwe na benshi yitwa 'Hozana'. Yanatanze amahugurwa ku baririmbyi tutibagiwe Ijambo ry'Imana yavuze mu gihe cy'iminsi 5 mu Itorero rya Foursquare Gospel Church rya Kimironko.


Pastor Papane ubwo yari mu Rwanda mu gitaramo cye bwite 

Uyu munsi rero zimwe mu ndirimbo zafatiwe amajwi n'amashusho i Kigali ndetse zikanahatunganyirizwa zatangiye gusohoka kandi zifite amajwi ndetse n'amashusho meza cyane. Ku ikubitiro hasohotse indirimbo yitwa 'Izethembiso' (Promises).

Abari bashizwe gutegura igitaramo Gospel is my Life, ari bo 'Worshipers international Network' (WIN) na JS Imperial, badutangarije ko mu ntego zari zazanye Pastor Papane harimo no gufasha urwego rwa Gospel nyarwanda cyane atibagiwe abahanzi bakiri bato muri muzika. Batubwiye ko n’izindi ndirimbo zigiye gukurikira iyi yashizwe hanze.


Amwe mu mafoto y'igitaramo Papane aherutse gukorera i Kigali

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR PAPANE


REBA HANO 'HOZANA' INDIRIMBO GISUBIZO MINISTRIES YAKORANYE NA PAPANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND