RFL
Kigali

Dj Pius yegukanye igihembo muri HiPipo Music Awards yihariwe n’abanya-Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2020 23:02
0


Umuhanzi Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius yegukanye igihembo mu bihembo bya HiPipo Music Awards, abicyesha indirimbo ye ‘Homba Homboka [High Heels]’ yamwaguriye igikundiro nk’umuhanzi wigenga.



Uyu muhanzi yegukanye iki gihembo mu cyiciro [Rwanda Best Act]. Indirimbo ye ‘Homba Homboka’ yasohotse ku wa 26 Gicurasi 2019 ifite iminota 03 n’amasegonda 31’.

Ni imwe mu ndirimbo za Dj Pius zimaze kurebwa n’umubare munini kuri Youtube, ndetse yatanzweho ibitekerezo 136. 

Umuhango wo gutanga ibihembo bya HiPipo Music Awards wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, hifashishijwe Internet bitewe n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Hari ku nshuro ya Cyenda ibi bihembo bitangwa ku bahanzi, aba-Producer n’abandi bafite ibikorwa by’indashyikirwa ku mugabane wa Afurika.

Ni ibihembo byari bihataniwe mu byiciro 40. Umuhango wo kubitanga wabanjirijwe n’igitaramo cy’abahanzi barimo Sheebah Karungi, Kenneth Mugabi, Triplets Ghetto Kids, Kian Banks, Triple S, Roden Y Kabako n’abandi.

Eddy yegukanye igihembo cy’umuhanzi wa mbere muri Afurika [Africa’s Number 1]; yabaye umuhanzi w’umwaka muri Uganda [Artist of the year] ndetse yegukanye n’igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo [Best Male Artist].  

Ni mu gihe John Blaq indirimbo ye ‘Do Dat’ yabaye iy’umwaka muri Uganda, yatwaye igihembo kandi nk’indirimbo nziza yo mu njyana ya Afrobeat; indirimbo ‘Eblyalagirwa’ nayo yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Afropop Song’ ndetse yegukanye igihembo cy’umuhanzi wigaragaje [Best Breakthrough].

Abandi bahanzi begukanye ibihembo barimo Sheebah Karungi, Diamond Platnumz, Fresh Kid, Fik Fameika n’abandi.

Ibi bihembo byagombaga kuba byaratanzwe kuya 16 Werurwe 2020 muri Kampala Serena Hotel, byimurirwa ku wa 29 Gicurasi 2020, kubera icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ibikorwa bitandukanye bya muntu.


Dj Pius yegukanye igihembo muri HiPipo Music Awards 2020


URUTONDE RW'ABEGUKANYE IBIHEMBO BYA HIPIPO MUSIC AWARDS 2020:

Africa:

Africa’s Number 1 – Eddy Kenzo (Uganda)

Africa Song of The Year Bigtril – Parte After Parte (Uganda)

Best Song from Francophone Africa Innoss’B – Yope (DRC)

Best Song from Western Africa Joeboy – Baby (Nigeria)

Best Song from Southern Africa King Monada- Chuwana (South Africa)

Best Song from Northern/Arabic Africa Mohamed Ramadan – Mafia

Africa Fans Favorite Fresh Talent – Mbosso (Tanzania)

East Africa:

Kenya Best Act Otile Brown X Khaligraph Jones – Japo Kidogo

Tanzania Best Act Diamond Platnumz – The One

Rwanda Best Act Deejay Pius – Homba Homboka (High Heels)

Burundi Best Act Natacha -Ufise Gute

East Africa Super Hit Diamond Platnumz – The One (Tanzania)

Uganda:

Artist of The Year – Eddy Kenzo

Best Female Artist – Sheebah

Best Male Artist – Eddy Kenzo

Best Breakthrough Artist – John Blaq

Best A-Cappella Group – Jehovah Shalom

Must Watch Talent – Lydia Bless

Best DJ – DJ Slick Stuart & Dj Roja

Video of The Year Kabako – Sabisubira

Song of The Year (Uganda) John Blaq – Do Dat

Best Audio Producer – Ronnie on Dis One

Best Video Director – Nolton And George (NG Filmz)

Best Song Writer – Daddy Andre

Best Hip-Hop/Rap Song Bigtril – Parte After Parte

Best Soul Song Kenneth Mugabi – Oliwa

Best Ragga/Dancehall Song Sheebah x Orezi – Sweet Sensation

Best Reggae Song Fille & Voltage Music – Squeeze

Best Band Song Chris Evans – Call Me

Best Contemporary Folk Song Da Agent & Betinah Fasie – Bamungamba

Best Kadongo Kamu Song Kasule Cereste – Stress Free

Best Zouk Song B2C & Rema – Gutujja

Best Afrobeat Song John Blaq – Do Dat

Best Afropop Song John Blaq – Ebyalagirwa

Best Social Message David Lutalo – Ensi

Best School Act Amasomero G’abazira Ba Cbs – Happy Birthday Ssaabasajja.

Best Religious/Gospel Act Levixone Ft. Timeless Noel – Chikibombe

Written Record Of The Year Spice Diana & Ray G writer for Omusheshe

Best Collabo B2C & Rema – Gutujja

Best Choreography – Ghetto Kids Triplets

Best Song from Eastern Region Irene Kayemba – Kankinemu

Best Song from Northern Region Professor Maros – Med Mac

Best Song from Southern Region – Mayor Chris Johnz (Nkooye Obwomu)

Best Song from Western Region – Ray G (Weeshe)

Best Cinematography/Editing – Martin Beta for Ogwo (Eddy Kenzo ft Wembly Mo Foundation)

Most Stylish Artist – Fik Fameika

Best Rnb Song Slick Stuart, DJ Roja – Sunday ft. Allan Toniks

Video Trail Blazer – Masaka Kids Afrikana

Exceptional Young – Act Fresh Kid

Life Time Achievement Award – Moses Matovu of Afrigo Band

Producer of the Generation Dr. Tee – Kazibwe Travis

Golden Medal of Honour for Supporting Preservation Ugandan Sound and Identity – Gen. Salim Saleh.

Eddy Kenzo na John Blag bihariye ibihembo muri HiPipo Music Awards 2020

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOMBA HOMBOKA' YA DJ PIUS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND