RFL
Kigali

USA: Louise wa Gatonda yasohoye indirimbo 'Hold on' ihumuriza abantu muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/05/2020 20:52
0


Umuhanzikazi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Utah, yafashe gitari ye aririmba indirimbo 'Hold on' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bose muri rusange muri ibi bihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus. Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro, amashusho atunganywa na One vision Focus.



"Icyizere kirahari y'uko ibyorezo byakurwaho, icyo dusabwa ni ugusenga, maze Imana igakora ubushake bwayo kuko ibyo idukorera ari byinshi, ntawabirondora ngo abirangize, ibyo yakoze cya gihe twari mu makuba menshi. Ntimukangwe na Covid-19, n'ibitari iyo byarahise. Ntutinye ibiteye ubwoba cyangwa se kurimbuka, kuko Imana izakurinda" Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Louise wa Gatonda.


Mu kiganiro na INYARWANDA, Louise Manishimwe ukoresha mu muziki izina 'Louise wa Gatonda' yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya 'Hold on' yanyujijemo ubutumwa bubwira abantu ko badakwiriye guheranwa n'agahinda batewe n'ubuzima bugoye bisanzemo kubera Covid-19. Yabahumurije, ababwira ko hari icyizere ko iyi ndwara yakurwayo kuko Imana ishobora byose harimo n'ibyananiye abana b'abantu.

Yagize ati "Indirimbo nasohoye yitwa 'Hold on', irimo ubutumwa bwiza buhumuriza abantu y'uko badakwiye guheranwa n'agahinda no kwiheba kubera icyorezo cya coronavirus, kuko hari icyizere y'uko yakurwaho kuko Imana ishobora byose". Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ateganya gukora izindi, ndetse avuga ko Imana nica inzira n'ibitaramo azabikora. 

Uyu mukobwa uririmba anicurangira gitari, yavuze ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ukwamamaza ubutumwa bwiza hakaboneka benshi bakira agakiza. Yagize ati "Ni ukugera kure cyane namamaza ubutumwa bw’Imana, tukazatabaruka amahoro turi benshi". Louise wa Gatonda amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Umucunguzi, Urugo rwiza, Senga na Hold on yashyize hanze uyu munsi.


Louise wa Gatonda yakoze indirimbo ihumuriza abantu muri ibi bihe bya Coronavirus

REBA HANO INDIRIMBO 'HOLD ON' YA LOUISE WA GATONDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND