RFL
Kigali

Sherry Uwase ukora muri MTN yasohoye indirimbo ‘Gerayo’ ikomeza abafite inzozi bifuza gukabya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2020 17:11
0


Umuhanzikazi Sherry Doreen Uwase ukoresha izina rya Sherry Uwase mu muziki, yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise ‘Gerayo’ yatuye umunyarwanda wese n’abandi bafite inzozi bifuza gukabya.



Sherry azwi mu ndirimbo nka 'Zahabu', 'Yesu Ndagukunda' ndetse aherutse gusubiramo indirimbo 'Laurette' ya Kamaliza. Asanzwe ari Umukozi muri Sosiyete y’Itumanaho ya MTN, aho akora mu ishami rya ‘Digital Marketing’. 

Avuga ko MTN ari ikigo gishishikariza abakozi bacyo kubyutsa impano zabo bakazigaragariza abandi. Abifata nk’umugisha kurera impano y’umuziki we kuko ashyigikiwe. 

Indirimbo ye nshya yise ‘Gerayo’ yayigeneye abantu bose bafite inzozi nk’imbuto bifuza ko izashibukamo igiti cyiza.

Atanga inama y’uko muri iki gihe ubonye inzozi zawe zisa n’izihagaze, ukwiye gufata umwanya ugatuza, ukaruhuka hanyuma ukazasubukura urugendo rwo gukabya inzozi igihe uzaba ufite icyerekezo gihamye.

Sherry Uwase yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo afite icyizere cy’uko ubutumwa bukubiyemo buzakomeza abantu mu bihe bitandukanye biruhanyije baba bari gucamo.

Yavuze ko yandika iyi ndirimbo yatekereje ku bantu baca mu bihe binyuranye bakiyemeza gukomera no kuzirikana gufasha abandi bantu n’ubwo biba bitoroshye. Avuga kandi ko yatekereje ku bantu baba bafite inzozi runaka ariko ntibigirire icyizere.

Uwase ati “Mu gihe bumva bacitse intege, ‘Gerayo’ ijye ibasubizamo imbaraga bumwe ko ari abantu b’agaciro kandi iminsi myiza izagera bishime kandi bashimishe nabo bagiye bafasha mu buzima.”

Uyu mukobwa yavuze ko iyi ndirimbo ifite aho ihuriye n’ubuzima yahuye nabyo mu buzima " bituma nkenera kubwirwa aya magambo.” Ati “Gusa nzi neza ko atari njye nyine n’abandi babinyuramo bagakenera ku bwirwa amagambo y’abakomeza.”

Sherry avuga ko afite intego yo gukomeza kuririmba akanasohora izindi ndirimbo ndetse akagera no ku rwego rwo gukora Album. Avuga ko afite icyizere cy’uko imbere ari heza mu muziki arimo gukora.

Sherry Uwase yatangiye kuririmba afite imyaka 10. Mu 2015 nibwo yasohoye indirimbo ya mbere yise ‘Mbikesha Uwiteka’. Uyu mukobwa avuka mu muryango w’abana bane, ni ubuheta. Barumuna be bakunda umuziki ndetse ni abaririmbyi.

Sherry yivuga nk’umuntu ukunda gukomeza abandi akabatera akanyabugabo. Ni umuntu kandi ukunda kwiha intego akanakora uko bishoboka kose kugira ngo abigereho, ndetse akunda gukora ibintu akunda bimuri ku mutima ndetse akabigaragaza.

Umuhanzikazi Sherry Uwase yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Gerayo' ikomeza abafite inzozi bifuza gukabya

Sherry yavuze ko afite intego yo gukora umuziki kugeza ubwo azasohora Album

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GERAYO' YA SHERRY UWASE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND