RFL
Kigali

Microsoft igiye kwirukana abanyamakuru bayo inkuru zikorwe na ‘Robots’

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:30/05/2020 13:11
0


Icyorezo cya Coronavirus cyagwishije ibigo byinshi mu bihombo bituma bimwe byiga uburyo bizakomeza guhangana n'ingaruka zacyo. Kuri ubu Microsoft igiye kwirukana abanyamakuru bayo inkuru zikorwe na ‘Robots’.



Microsoft Corporation ni ikigo cy'Abanyamerika kimaze imyaka irenga 40 gikora ibijyanye na mudasobwa ndetse no gutanga 'porogarame' zikoreshwa muri za mudasobwa.  

Iki kigo kandi kifashije urubuga rwacyo kigeza amakuru ku bafatabuguzi bacyo bigakorwa n'abanyamakuru bacyo babarwa nk'abakozi bahoraho b'ikigo.

Uko abanyamakuru ba Microsoft bibasaba gushakisha amakuru ku zindi mbuga nk’ihame ry'itangazamakuru ryo gutangaza aho inkuru yavuze nk’uko iyi twayikuye kuri The Guardian. 

Hari n'ubundi buryo urubuga rwa Microsoft ruhitamo gusangira inyungu n'urundi rubuga ruba rwakuyeho inkuru ya mbere .

Ibi byose byakorwaga n'itsinda ry'abanyamakuru bagera ku 106 bakoraga nk'abakozi bahoraho. Cyakora bitewe n'igihombo iki kigo kisanzemo, hafashwe umwanzuro ko akazi bakoraga kazajya gakorwa n'imashini zikora nk'abantu zizwi nka 'robot'.

Izi robot zizajya zishakisha inkuru, zizikosore mu myandikire, zizihuze n'umurongo w’ikigo cya Microsoft Corporation, hifashishijwe gahunda za mudasobwa, inkuru zisohoke ku rubuga rwa Microsoft.

Ubuyobozi bwa Microsoft Corporation bwanze kwemera ko uyu mwanzuro watewe n'ingaruka za covid19 yagize mu bushabitsi bwabo ahubwo bakemeza ko byabaye mu murongo wo kugenzura imikorere y'ikigo hagamijwe kugira ibihinduka byose biganisha mu gusigasira ubuhange bw'iki kigo ngo kigume ku isoko hagabanyijwe igihombo hakongerwa inyungu.

Microsoft igiye gusimbuza 'robots' abanyamakuru bayo bari basanzwe batara inkuru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND