RFL
Kigali

Madabagizi Alice yahuje imbaraga na Nice Ndatabaye bakorana indirimbo ihimbaza Imana bise ‘Mbera Inkomezi'-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2020 13:30
0


Umuhanzikazi Madabagizi Alice ubarizwa mu Rwanda yahuje imbaraga n’umuranyi Nice Ndatabaye uri mu Canada, bakorana indirimbo bise ‘Mbera Inkomezi’, isaba Imana gushoboza abantu mu rugendo rujya mu Ijuru.



Madabagizi Alice azwi mu ndirimbo nka ‘Kanguka’, ‘Turi abagaciro’, ‘Niwe Rufatiro’ n’izindi. Iyi ndirimbo ye nshya yayisohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, ifite iminota 05 n’amasegonda 15’. 

Ibitekerezo bimaze gushyirwa kuri shene ya Youtube iyi ndirimbo yashyizweho n’iby’abantu bavuga ko bashima impano y’uyu mukobwa, bagashima n’ubutumwa bwururutsa imitima ya benshi bukubiye muri iyi ndirimbo yakoranye na Nice Ndatabaye.

Madabagizi Alice yabwiye INYARWANDA, ko yakoranye indirimbo na Nice Ndatabaye kuko ari umuhanzi yari asanzwe akunda indirimbo ze bituma yifuza ko bahuza imbaraga bagakorana indirimbo ihimbaza Imana.

Yavuze ko we na Nice Ndatabaye barebye ku bihe Isi iri gucamo muri iki gihe aho abantu bacitse intege mu by’agakiza bibatera gukora indirimbo isubiza intege mu bugingo kandi isaba Imana kuyobora abantu bayo mu rugendo rujya ahera.

Ati “Iyi ndirimbo ni isengesho aho nsaba Imana ko yankomeza mu rugendo rujya mu Ijuru. Ni indirimbo nitezeho ko izafasha imitima ya benshi.”

Uyu mukobwa yavuze ko we na Nice Ndatabaye bateganya gukora amashusho y’iyi ndirimbo.

Alice avuga ko Ndatabaye ari umuririmbyi w’umuhanga ufite umwuka w’Imana ndetse wandika indirimbo zifite amagambo meza.

Madabagizi Alice yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2017 ahereye ku ndirimbo ‘Mwuka wera’.

Avuka mu muryango w’abakristu, byanamusunikiye kwinjira mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Mu myaka itatu amaze mu muziki, avuga ko hari itandukaniro ritari rinini abona mu gihe amaze ariko kandi ngo urugendo rwe “ruracyari rurerure”.

Uyu mukobwa avuga ko umuziki we yawubakiye ku ntego y’uko “abantu bazamenya Imana biciye mu bihangano byanjye”.


Madabagizi Alice wakoranye indirimbo 'Mbera Inkomezi' na Nice Ndatabaye


Umuramyi Nice Ndatabaye yakoranye indirimbo n'umuhanzikazi Madabagizi Alice

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MBERA INKOMEZI' MADABAGIZI ALICE YAKORANYE NA NICE NDATABAYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND