RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Alyn Sano waryohereje abantu mu gitaramo yakoreye kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2020 10:04
0


Umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano] yaraye asusurukije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange mu gitaramo yakoreye kuri Internet.



Iki gitaramo cyiswe “Alyn Sano Live Online” cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu gitambuka kuri shene ya Youtube yitwa CP Studios, cyamaze iminota 56’ n’amasegonda 50’. 

Ni kimwe mu bitaramo Alyn Sano yari amaze iminsi ategura mu rwego rwo gususurutsa abantu muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Uyu muhanzikazi yagikoze yubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda Covid-19.

Mu gice cya mbere yacurangiwe n’abantu babiri umwe kuri gitari undi kuri Piano. Mu gice cya kabiri yasigaye muri studio n’umucuranzi wa Piano gusa.

Alyn Sano yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye uko iki gitaramo cyagenze, ndetse ko ibitekerezo bya benshi byamweretse ko yari ashyigikiwe.

Ati “Ndishimye cyane! Byagenze neza kandi ibitekerezo by’abo naririmbiraga ni byiza cyane.”

Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo ‘Witinda’ irangana urugendo rw’umuziki we, kuko ariyo yahereyeho atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘None’ ifite igisobanuro cy’uko niba ushaka gukora icyiza ukwiye kugikora ubu kuko ejo hatabaho.

Ni igitaramo kitakurikiwe n’umubare munini, ariko uyu mukobwa yatanze ibyishimo cyane ko ari umuhanga mu kuririmba mu buryo bwa Live.

Yaririmbye kandi indirimbo “My way”, 'Naremewe wowe’ avuga ko ari indirimbo yatumye amenyekana, ndetse ngo n’iyo umubare munini wamumeyeho mu buryo bukomeye.

Ati “Nyifata nk’indirimbo nanyuzemo kugira ngo menyekane.”

Yaririmbye kandi ‘Naraye ndose’ ya Kamaliza ndetse na ‘I will always love you’ ya Whitney Houston nk’umuhanzikazi akundira ibihangano bye.

Uyu mukobwa kandi yaririmbye indirimbo y’Igifaransa asoma amagambo ayigize. Yavuze ko nyirayo akunda imyandikire ye, kandi ngo buri gihe yishimira kuyiririmba ahantu hatandukanye kuko imunyura.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Love’ iri mu njyana ya Jazz anaririmba ‘Rwiyoborere’ nyuma y’uko abafana be babimusabye ndetse na ‘Kontorola’ aherutse gusohora.

Alyn yavuze ko yiteguye gukora ikindi gitaramo mu gihe cyose abafana baba babimusabye.

Sano avuga ko yiteguye gukora ikindi gitaramo mu gihe cyose abafana babimusaba

Alyn Sano yakoreye igitaramo kuri Internet avuga ko yishimiye uko cyagenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND