RFL
Kigali

Libya: Igihugu cyacitsemo ibice bibiri kubera uruhare rw’amahanga

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:30/05/2020 13:05
0


Kuva urugamba rwo guhirika Mouammar Kaddafi rutangiye kugeza avuye ku butegetsi, kugeza uyu munsi Libya ntiyigeze igira umutekano. Abatangije urugamba rwari rugamije gukuraho Kaddafi nyuma yo kugera ku ntego yabo, byarangiye ubwabo basubiranyemo, ibyo bikabera mu maso y'amahanga na yo akabitiza umurindi.



Kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2011 kugeza ku itariki ya 20 Ukwakira, ubwo Mouammar Kaddafi wari umaze iminsi ahunga yicwaga ndetse na nyuma yaho, Libya ntiyigeze igira amahoro. Intambara yototeye iki gihugu kuva Kaddafi yahirikwa ntiyarangiriye ku itariki ya 20 Gashyantara 2011 ahubwo magingo aya irakomeje ndetse yaciyemo iki gihugu ibice bibiri ihitana n’abageze ku 30000. Kuba intambara igikomeje muri iki gihugu ndetse ikaba ica n’amarenga ko idateze kurangira none cyangwa ejo, ni uruhare rw’umuryango mpuzamahanga(Communauté Internationale).

Iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyaruguru gihana imbibi na Algeria, Tunisia, Misiri, Chad, Niger na Sudan. Iki gihugu kiruta U Rwanda inshuro zigerakuri 67, kuva mu mwaka wa 2011 ubwo inkundura y’impinduramatwara yibasiraga iki gihugu, kugeza ubu iki gihugu ntikiragira amahoro. Intambara iriho irwanwa magingo aya irahuza leta ya minisiteri w’intebeFayez al-Sarraj, wemerwa n’Umuryango Wabibumbye (ONU) ndetse na marshal Khalifa Haftar. Aba bombi bafite ibihugu bibashyigikiye muri iyi ntambara.

Iyi ntambara turiho tuvuga none, yatangiye kuva igihe ubutegetsi bwa Mouammar Kaddafi bwashyirwagaho akadomo. Nyuma y’umwaka umwe gusa Kaddafi avuye ku butegetsi mu mwaka wa 2012, Nyakanga ni bwohabayeho amatora ya mbere ya demokarasi yaba muri iki gihugu. Aya matora nta kindi yari agamije bitari ugushyiraho inteko ishingamategeko.

Ibi byarakunze maze yitwa Congrès Général National(CGN). Iyi nteko ntibyayoroheye gushyira mu bikotwa ibyo yatorewe kubera guhungabana k’ubukungu ndetse no gukomwa mu nkukora n’imitwe yitwaraga gisirikare itarambuwe intwaro nyuma y’iyirikwa rya Kaddafi. Indi ngingo tutanyura hejuru nuko mu mwaka wa 2013, iyi nteko yatoye itegeko ryacaga burundu ku ruhando rwa poritiki umuntu wese waba yarigeze kuba umuyobozi ku ngoma ya Kaddafi.

Muri uyu mwuka mubi wose, haje kubamo andi matora yagombaga gusiga ashyizeho icyari gusimbura CGN ariko agakora imirimo nk’iyo yakoraga. Aya matora yaje kuba aba mu mwaka wa 2014 muri Kamena nuko asiga ashyizeho intumwa za rubanda (Chambre des Répresentants). Ibyavuye muri aya matora byatumye havuka intambara dore ko abagendaraga ku matwara ya cy’isiramu batashoboye gutsinda bigatuma batakaza imyanya n’ijambo bari bafite mu nteko yari yabanjirije iyi.

Ibi byatumye abari bashyigikiye amatwara ya cy’isiramu begura intwaro bazerekeza kuri Tripoli, umurwa mukuru, bituma inteko inshingamategeko yarimaze gutorwa─ Chambre des Répresentants─ ihungira mu burasizuba bw’igihugu mu mujyi wa Tobrouk.

Nyuma yo guhungira Tobrouk, abari bamaze kwigarurira Tripoli bongeye gushyiraho Congrès Général National(CGN) ngo ikomeze imirimo y’inteko. Iyi mitwe yigaruriye Tripoli yari imaze igisirikare gikomeye doreko cyarimo nabahoze mu ngabo za Kaddafi nka marshal Khalifa Haftar ndetse igaterwa inkunga n’ibihugu nka Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’U Burusiya.

Mu Kuboza 2015 haje kubaho amasezerano yitiriwe Skhirat yari agamije gushyiraho guverinoma y’ubumwe. Mu mwaka wa 2016 minisiteri w’intebeFayez al-Sarraj yaje gusubira i Tripoli asa nk’uhinduranyije ibyicaro bikuru na marshal Khalifa Haftar undi ajya i Tobrouk. Amasezerano yatumijwe n’Umuryango w’Abibumbye akitirirwa Skhirat ntiyaje kubahirizwa dore ko mu mpera z’umwaka wa 2018 n’intangiro za 2019 Haftar yatangije urugamba agana kuri Tripoli agamije gutembagaza ubutegetsi Sarraj.

Kugeza magingo aya, umujyi wa Tripoli nturavamo yewe n’ubutegetsi bwa Sarraj ntiburakurwaho kubera ingabo yatewe mu bitugu na Recep Tayyip Erdoğan perezida wa Turkey. Ubu igihugu kigizwe n’igice kiyoborwa na Sarraj n’ikindi kigaruriwe na Haftar n’umutwe w’ingabo ze ─Armée Nationale Libyenne(ANL).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND