RFL
Kigali

Linda yanze guheranwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yihangira akazi ko gucuruza imyenda aboha mu ndodo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2020 21:40
0


Uwanyirijuru Linda wakuriye mu buzima bushaririye yatewe no kubura ababyeyi be bombi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanze guheranwa n’ubwo buzima yihangira umurimo atangira gucuruza imyenda aboha mu ndodo ndetse magingo aya avuga ko aka kazi kamutunze, bityo akaba ashaka kwagura ubucuruzi bwe bukajya ku rwego mpuzamahanga.



Kuri ubu Linda Uwanyirijuru adoda imyenda y’amoko atandukanye irimo ‘Bikini’ zo kogana, amajipo, amasengeri, n’utwenda abakobwa n’abagore bakunda kwambara hejuru (Udu Top). Ni imyenda myiza ya 'Made in Rwanda' ubona ibereye rwose abasirimu. Mu ndoto ze, yifuza kuzashinga kompanyi ifite iduka ricuruza imyenda iboshywe mu ndodo ndetse iyo kampanyi ikazaba ibarizwamo n’ibindi bintu bitajya biboneka mu Rwanda.


Linda Uwanyirijuru yihangiye umurimo wo kuboha imyenda, iyi yambaye ni we wayiboshye

Mu kiganiro na INYARWANDA, Linda Uwanyirijuru yavuze uko yagize igitekerezo cyo kwikorera, ibintu abantu benshi cyane cyane urubyiruko bakunze gutinya. Yavuze ko yasanze atakwicarana impano yari asanzwe afite yo gufuma. Yagize ati “Natangiye umwaka ushize ugitangira. Igitekerezo cyaje ndebye ko nta kazi mfite kandi nkaba nzi gufuma ndatangira nshaka ibikoresho, ubundi ndihugura”.

Yavuze ko magingo aya aboha imyenda y’abakobwa, iy’abahungu yo azatangira kuyiboha ubwo Coronavirus izaba irangiye. Ati “Uyu ni umwuga wo gufuma ukoresheje intoki ukaba wadoda akantu ko kwambara cyangwa udutako. Kugeza ubu nkora imyenda yo kwambara y’abakobwa, iy’abahungu nzayitangira ibi bihe bya corona bivuyemo. Nashakaga kubitangira baba badufungiye mu rugo”.

Abajijwe impamvu uyu mwuga wo kuboha imyenda ari wo yahisemo, Linda Uwanyirijuru yavuze ko akunda cyane kuboha imyenda byongeye akaba akunda kubona akantu yadoze kavuye mu bwenge bwe. Yagize ati “Impamvu nabihisemo ni uko mbikunda, nkunda kubona hari akantu nadoze kavuye mu bwenge bwanjye n’amaboko yanjye”.


Linda avuga ko kuboha imyenda ari ibintu akunda cyane

Ku bijyanye n’imbogamizi yagiye ahura nazo muri uyu mwuga we, yavuze ko kubura ibikoresho ari yo mbogamizi yahuye nayo ndetse ngo na n’ubu ni yo agihura nayo, ati “Nahuye n’imbogamizi zo kubura ibikoresho ari nazo mbogamizi nkihura nazo kuko mu Rwanda ibikoresho bihari biri kuri standard yo hasi (urwego rwo hasi) nkurikije n’ibyo nshaka gukora. Nta bikoresho bihari mu Rwanda”.

Uyu mukobwa yadutangarije ko yifuza kwagura ubucuruzi bwe, agashinga kompanyi yagutse ifite n’iduka rikora rikanacuruza ibintu byiza bitajya biboneka mu Rwanda, ati “Ndifuza kugira company yagutse ifite n’iduka kandi ikora ibintu byiza bitajya biboneka mu Rwanda kuko hari ibyo aba clients (abakiriya) bajya bansaba nkaba ntabikora kuko nyine mu Rwanda bidahari”.


Imwe mu myenda yaboshywe mu ndondo na Linda Uwanyirijuru

Ibyo akora magingo aya, avuga ko kugira ngo bigere ku mukiriya wabimusabye, ari hagati n’umunsi umwe kugeza ku minsi itatu, bikaba biterwa n’icyo umukiriya we yamusabye kumukorera. Ku bijyanye n’abavuga ko ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bihenda, yavuze ko we agerageza kugabanya ibiciro. Yavuze ko 'Made in Rwanda' zihenda bitewe n'ibikoresho zikoreshwamo.

Yagize ati “Made in Rwanda zimwe zirahenda bitewe n’ibikoresho zikoreshwamo. Ibyanjye ntibihenze cyane, ncirikanya n’umukiriya bitewe n’icyo yifuza kandi ngerageza kudahenda”. Avuga ko ibyo akora ari umwihariko mu Rwanda akaba ari yo mpamvu ahamagarira abantu kumugana, ati ‘Nakundisha abantu ibyo nkora kubera ko biba biri unique kandi bakabibona vuba batarinze gutumiza”.

Linda Uwanyirijuru avuga ko gufuma yabyigishijwe na nyirakuru kera akiri umwana muto, ati “Gufuma nari mbizi ni nyogokuru wabinyigishije kera mfite nka 8 years kuko yarafumaga”. Yagiriye inama urubyiruko rwicara mu rugo rutegereje akazi ababwira ko baba barimo kwidindiza mu iterambere ryabo.

Ati “Urubyiruko rutegereje akazi narubwira ko atari byiza baba bidindiza mu iterambere ryabo. Buri wese atekereje ntiyabura icyo akunda cyangwa yumva yashobora, yahera kuri icyo hamwe no gukora cyane azatera imbere. Nanjye ntaho ndagera ariko at least biranyinjiriza”.


Linda winjirizwa no kuboha imyenda arasaba urubyiruko kwitinyuka rugahanga imirimo

Linda Uwanyirijuru ni umukobwa ukiri muto wavutse ari ikinege, avuka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamutwaye ababyeyi be bombi. Avuga ko nta kintu yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, usibye gusa ko yahuye n’ingaruka zayo, ati “Navutse muri Genocide urabyumva ko ntacyo nabonye usibye ingaruka za Genocide umuntu ahura nazo. Ndi ikinege ababyeyi babishe ari njye ngenyine uvutse. Narezwe na nyogokuru ubyara maman“.

Ku bijyanye n’umwuga we yihangiye wo kuboha imyenda akabikora mu rwego rwo kwanga guheranwa n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, Linda Uwanyirijuru yadutangarije ko inkunga ikomeye akeneye ku bantu ari iyo guteza imbere ibyo akora bityo nawe agatera imbere. Yavuze ko abifuza ko ababohera imyenda bijyanye n’uko buri umwe yifuza, bamwandikira kuri Instagram ye ari yo @yarnfun_ cyangwa bakamwandikira kuri Email ye ari yo lindalegend9@gmail.com

Linda Uwanyirijuru yiyeguriye umwuga wo kuboha imyenda mu ndodo, iyi myenda yose yambaye ni we wayiboshye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND