RFL
Kigali

Udupfukamunwa dushobora guhagarikwa! OMS yatangaje ko abantu bose badakwiriye kwambara udupfukamunwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/05/2020 12:00
0


OMS/WHO ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko abaganga barwaje abarwayi ba covid-19, abarwayi ndetse n’undi wese ufite ibimenyetso nk’inkorora n’ibicurane ari bo bonyine bemerewe kwambara udupfukamunwa. Muri ubu butumwa bavuga ko agapfukamunwa gashobora kuba intandaro yo kugira ibyiyumviro bibi mu buzima.



Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima World Health Organization (WHO/OMS) ribinyujije ku rubuga ritangiraho ubutumwa ryavuze ko agapfukamunwa gashobora gutera ibyuyumviro bibi ku buzima bwa muntu. Bavuga ko iyi mpamvu ishobora gutuma udupfukamunwa dukurwaho ku bantu batarwaye cyangwa badafite aho bahuriye n’abarwayi ba covid-19.

Muri ubu butumwa uyu muryango utangaza ko abantu bemerewe kwambara apfukamunwa ari abaganga bita ku barwayi ba coronavirus, abarwayi bayo ndetse n'undi wese ufite ibimenyetso bya covid-19 ari byo; ibicurane, inkorora ndetse n’umuriro mwinshi. Iri tangazo ryaje rivuguruza iryatanzwe na American Public Health rivuga ko buri wese agomba kwambara agapfukamunwa mu gihe agiye mu ruhame.


Dr. April Baller ati ”Niba udafite ibimenytso by’indwara z’ubuhumecyero nk’ibicurane, inkorora, n’umuriro ntabwo ucyeneye kwambara agapfuka munwa ”.

Ibi byatangajwe byaje bishyigikira ibyatangajwe na WHO mu itangazo ryatanzwe mu kwezi kwa Werurwe. Ku rundi ruhande ntabwo iri tangazo ryigeze rihinduka n'ubwo ibihugu byinshi byashyizeho itegeko ry’uko buri wese agomba kwambara agapfukamunwa aho ari hose.

Iri tangazo ryagiraga riti ”Apapfukamunwa kagomba kwambarwa n’umuganga uvura abarwayi ba covid-19 n’undi wese ufite aho ahuriye n'aba barwayi cyangwa ufite ibimenyetso by’indwara z’ubuhumecyero”.

Centers for Disease Control and Prevention (CDC) yo ivuga ko buri muntu wese agomba kwambara agapfukamunwa ahantu hose agiye. Bavuga ko bigomba gukorwa hatitawe niba umuntu arwaye cyangwa atanarwaye, yaba afite ibimenyetso cyangwa atabifite. Ivuga ko ibi biri mu bizatuma abantu batanduzanya cyangwa ngo iyi ndwara ikomeze kwibasira abantu benshi cyane dore ko hari abashobora kuyirwara ntibagire ibimenyetso.

Gusa nanone iki kigo kivuga ko aka gapfukamunwa kagomba kwambarwa mu gihe ibyo guhana intera hagati y’abantu bidashoboka. Mu bushakashatsi bwakozwe buvuga ko mu gihe udupfukamunwa dukoreshejwe neza dushobora guca intege ikwirakwira rya covid-19 ku kigero cya 80%.

Baller ati ”Agapfukamunwa gashobora gutuma umuntu agira ibyuyumviro bibi mu gihe akambaye atarwaye ariko ku muntu urwaye agomba kukambara kugira ngo atanduza abandi”. 

Nyuma y'uko iyi video iyunyujijwe ku rubwa rwa WHO ivuga ko abantu bemerewe kwamabara udupfukamunwa ari abantu barwaye gusa, ikinyamakuru Foxnews ducyesha iyi nkuru cyavuze ko cyageragezje kuvugisha ubuyobozi bwa WHO ariko ubu buyobozi ntibwasubiza.

CDC mu kwezi gushize yakanguriye abantu kujya bambara ubupfukamunwa mu gihe bagiye ahantu hari imbaga nyamwinshi. Gusa urebye ubutumwa buri muri iyi video yashizwe kuri uru rubuga ivuga ko nta mpamvu yo kwambara agapfukamunwa mu gihe nta kimenyetso na kimwe ufite cya covid-19 cyangwa mu gihe ushobora kugenzura ibijyanye no guhana intera yagenwe ingana na metero 1.

Ese iri tangazo ryaba rihuriye n'uko abayobozi b'ibihugu bikomeye bakunze kugaragara bari mu ruhame nta gapfukamunwa bambaye?

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo aragaragara mu ruhame yambaye agapfukamunwa ndetse na mugenzi we w’u Bushinwa ni gacye akambara. Ntabwo ari aba bagabo gusa hari n’abandi benshi benshi bakunze kugaragara batambaye utu dukoresho dufasha abantu kwirinda coronavirus.

Bitewe n’ibyo benshi mu bafite mu nshingano ubuzima ku Isi bagenda batangaza ukumva badahuje ibitekerezo, aha icyo abaturage basabwa ni ukubahiriza amabwiriza y’ibihugu byabo ndetse bagatanga amakuru ku muntu wayarenzeho kugira ngo hatagira uwirara akaba yaba umuyoboro w’ikwirakwira rya covid-19.

Mike Pence uhagaraiye ikigo kirwanya covid-19 muri Amerika aha yari yagiye mu bitaro yanga kwambara agapfukamunwa 

Src: foxnews.com, nypost.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND