RFL
Kigali

Covid-19: Islamic State iravuga ko iki cyorezo ari igihano cy’Imana ku bahakanyi

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:29/05/2020 8:59
0


Ni mu majwi yatangajwe ejo ku wa Kane anyuze ku rubuga rw’uyu mutwe, aho bavuga ko indwara y’icyorezo ya covid-19 ari igihango cyaturetse ku Mana ihana abanzi bayo (abayihakana).



“Imana, ku bushake bwayo, yohereje igihango ku bayobozi babi b’iki gihe, ndetse n’ababakurikira…Kuri uyu munsi, tunejejwe n’iki gihano Imana yabahaye mwebwe.”

Aya, ni amwe mu magambo yumvikanye muri aya majwi yashyizwe hanze n’umutwe uzwiho ibikorwa by’ iterabwoba n’ubwihebe, Islamic State (IS/ISIS). Ni amajwi yanyujijwe kuri rumwe mu mbuga z’uyu mutwe. 

Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru Reuters, bivugwa ko uwari muri ayo majwi akaba ari umuvugizi w’ uyu mutwe, Abu Hamzah al-Quraishi. Ni no muri aya majwi kandi, uyu mutwe watangaje ko wiyemeje kugaba ibindi bitero nk’Intambara Ntagatifu.

Iyi, ikaba ibaye inshuro ya gatatu uyu mutwe ushyize hanze amajwi nk'aya nyuma y’uko uwari umuyobozi w’uyu mutwe, Abu Bakr al-Baghdadi yishwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agasimburwa na Abu Ibrahim al-Hashemi al-Quraishi.

Uyu mutwe wiyemeje kudaha amahoro abo bita abanzi b’Imana, wakanguriye abarwanyi bawo ko aho bari hose bagomba kwitegura, ndetse bakamerera nabi abanzi b’ Imana. Bongeraho kandi ko hadakwiye gucaho umunsi n’ umwe batagize Ubuzima (abanzi b’ Imana) bubi cyane

Uyu mutwe usa n’uwacitse intege ukananirwa kongera kwihuza nyuma y’uko Baghdadi yishwe, ntabwo wigeze utangaza aho uteganya gukorera ibitero. Gusa, wagaragaje aho abarwanyi bawo baba baherereye, harimo, Syria, Iraq no mu Burengerazuba bw’Afurika.

Kugeza magingo aya, iki cyorezo uyu mutwe wita ngo ni igihango cy’ Imana ku banzi bayo kimaze kugera mu bantu barenga miliyoni 5, aba barirwa hejuru y’ibihumbi 300 bishwe nacyo, naho abarenga miliyoni 2.5 baragikize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND