RFL
Kigali

RIB yahamagaje Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate na Gacinya Chance Denis

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2020 20:08
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’, rwamaze gutumiza abagabo babiri babarizwa muri Rayon Sports FC, nyuma y'uko Sadate Munyakazi uyobora iyi kipe agaragaje ko hari abanyereje umutungo w’ikipe banatanga ruswa mu bihe bitandukanye.



Nyuma y'uko ibibazo biri muri Rayon Sports bikomeje gufata indi ntera, byarangiye bigeze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ cyane ko umuyobozi w’iyi kipe Munyakazi Sadate, aherutse kwandikira  umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame amwereka ibibazo biri muri iyi kipe, birimo kunyereza umutungo w’ikipe ungana na Miliyari y’amanyarwanda ndetse na ruswa yahawe abasifuzi mu 2015, amusaba ubufasha mu kubikemura.

Mu minsi ishize, nibwo RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse kuri iyi ruswa Sadate yavuze ko ikipe abereye umuyobozi, yatanze mu mwaka wa 2015 ubwo iyi kipe yayoborwaga na Gacinya Chance Denis.

Amakuru FunClub yamenye, ni uko Munyakazi Sadate nk’umuyobozi wa Rayon Sports FC na Gacinya Chance Denis wahoze ari umuyobozi w’iyi kipe mu 2015, bombi batumijweho na RIB kugira ngo batangire basobanure ibijyanye na ruswa Sadate yavuze ko Rayon Sports yatanze.

Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo gukomeza gukora iperereza kuri iyi ruswa, gusa kugeza magingo aya, RIB yo ikaba ntacyo iratangaza ku ihamagazwa ry’aba bagabo.


Sadate Munyakazi yatumijweho na RIB kugira ngo asobanure ibijanye na ruswa yashinje Gacinya


Gacinya yahamagajwe na RIB ngo asobanure ibya ruswa yatanze mu 2015 ayobora Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND