RFL
Kigali

Premier League: Igihe shampiyona izasubukurirwa cyamenyekanye, Arsenal iratangirana na Manchester City

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2020 19:39
0


Byemejwe ko shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ a mbere mu zikunzwe ku Isi, izasubukurwa tariki 17 Kamena 2020, nyuma yo kumara amezi asaga atatu yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.



Iyi shampiyona izasubukurwa ari ku wa Gatatu, ikazatangirana n’imikino ikomeye aho ikipe ya Aton Villa izacakirana na Sheffield United, mu gihe Manchester City izaba yisobanura na Arsenal.

Nkuko abanyamuryango bose babyemeranyijweho mu matora yakozwe,  iyi mikino ibiri niyo igomba gusubukura iyi shampiyona , indi mikino izakinwa ku munsi ukurikiyeho, gusa yose ikazakinwa nta mufana uri ku kibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Indi mikino izakinwa ari ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020 ndetse no ku wa Gatandatu.

Ibi byose byavuye nu nama irangiye mukanya gato yahuje abayobozi b’amakipe yose akina muri Premier League mu rwego rwo gufata umwanzuro ku hazaza h’umwaka w’imikino 2019/20 mu Bwongereza.

Byitezwe ko abashinzwe gupanga gahunda ya shampiyona bazakomeza kurebera hamwe uburyo iyi mikino izasozwa , ntagihindutse ikazasozwa tariki ya 1-2 muri Kanama.

 Umukino wa nyuma (Final) w’igikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA Cup) biteganyijwe ko wazakinwa kuwa gatandatu wakurikira isozwa rya shampiyona.

Uko indi mikino izagenda ku munsi wa mbere ubwo iyi shampiyona izaba isubukuwe:

Tariki ya 17/06/2020

Man City vs Arsenal

Aston Villa vs Sheffield United

Tariki ya 19-21/06/2020

Aston Villa vs Chelsea

Bournemouth vs Crystal Palace

Brighton vs Arsenal

Everton vs Liverpool

Manchester City vs Burnley

Newcastle United vs Sheffield United

Norwich City vs Southampton

Tottenham Hotspur vs Manchester United

Watford vs Leicester City

West Ham United vs Wolves


Premier League yongeye yagarutse nyuma y'igihe idakinwa


Arsenal iratangirana na Manchester City ubwo shampiyona izaba isubukuwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND