RFL
Kigali

King James yasohoye indirimbo ‘Poupette’, ivuga ku banoza inzira y’urukundo rwabo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2020 15:45
0


Umuhanzi wubakiye ku ndirimbo z’imitoma Ruhumuriza James [King James] yasohoye inshya yise ‘Poupette’, ivuga ku bantu babiri bakundana banoza umunsi ku wundi inzira y’urukundo rwabo ruganje muri bo.



Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’amezi umunani uyu muhanzi asohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Yabigize birebire’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 300 ku rubuga rwa Youtube.

"Poupette" bisobanuye agapupe gato. Ni ijambo ry’umutoma buri wese ashobora kwifashisha abwira umukunzi we nk’uko wavuga ngo ‘Mon Chocolat’, ‘My Honey’ n’andi akoreshwa n’abakundana.

King James yishyize mu mwanya w’uwakunze aririmba agaragaza ko bombi aribo bo gutera intambwe ya mbere yo kunoza urukundo rwabo mu nguni zose, kandi ko urukundo rwabo ruzagera kure.

Avuga ko buri nshuro umutima we uteye umwibutsa ko afite uwo akunda. Hari aho aririmba agira ati “...Wowe mfata unkomeze ntundekure unkunde ntujye kure Nubwira unyongorere urukundo rwigaragaze.”

Iyi ndirimbo ‘Poupette’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko humvikanamo n’amagambo macye y’Igifaransa ndetse n’Igiswahili. Ifite iminota 03 n’amasegonda 58’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Knox muri Studio ya Monster Records.

King James azwi mu ndirimbo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Nturare utabivuze’, ‘Ese warikiniraga’, ‘Nta mahitamo’ n’izindi nyinshi.

Yatangiye kumenyakana mu 2006. Ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

King James yasohoye 'Video Lyrics' y'indirimbo ye nshya yise "Poupette"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'POUPETTE' KING JAMES YASOHOYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND