RFL
Kigali

Def Jam, yamenyekanishije Kanye West, Tupac n'abandi yasinyishije abahanzi 9 bo muri Afurika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2020 9:28
0


Inzu izwi cyane ku Isi mu gutunganya injyana ya Hip Hop ikundwa na benshi, Def Jam ibinyujije muri Universal Music, yatangaje ko yatangiye gushora imari mu bahanzi icyenda bo muri Afurika.



Def Jam Recordings yavuze ko Def Jam Africa izaba ifite icyiciro mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo ndetse no mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. 

Iyi nzu ifasha abahanzi mu bya muzika, Def Jam Africa izita cyane ku banyempano bo muri Afurika bakora injyana ya Hip Hop, Afrobeats, Trap…ndetse izita cyane mu bijyanye no kumenyekanisha ibihangano byabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Def Jam Africa yavuze ko yagiranye amasezerano y’imikoranire n’abahanzi barindwi bo muri Afurika y’Epfo barimo Boity, Cassper Nyovest, Nadia Nakai, Nasty C, Ricky Tyler, Tshego, Tellaman, ndetse na babiri bo muri Nigeria: Larry Gaaga ndetse na Vector (Nigeria).

Sipho Dlamini Umuyobozi wa Universal Music muri Afurika yo munsi ya Sahara ndetse no muri Afurika y’Epfo, yavuze ko abahanzi bakuze muri Afurika, bakuriye muri Label zashyize imbere injyana ya Jazz n’izindi zitarimo Hip-Hop.

Avuga ko izo label zose nta n’imwe yakuriye mu muco w’injyana ya Hip-Hop nk’uko Def Jam yabikoze ku rwego rw’Isi, uyu munsi ikaba ifite abahanzi bubatse izina muri iyi njyana.

Sipho avuga ko Def Jam yabaye icyerekezo cyiza cy’injyana ya Hip-Hop, ishyira ku isoko abarimo Run DMC, LL Cool J, Jay-Z, Big Sean, Kanye West n’abandi bubashywe muri iyi njyana y’urusobe rw’ibitekerezo rw’abayihebeye. Ubu iyi nzu ikorana bya hafi na Rihanna, Justin Bieber n’abandi.

Uyu muyobozi avuga ko ari intambwe ikomeye kuba Def Jam yatangiye gukorera ku butaka bwa Afurika nka Label ifite idarapo ry’umuziki wa Hip-Hop.    

Ati “Dufatanyije tuzubaka ubwami bushya bw’abahanzi bo muri Afurika bakora injyana ya Hip-Hop, kandi izatuma babasha kurenga imigabane bamenyekane ku rwego rw’Isi”.

Umuraperikazi Nadia Nakai wo muri Afurika y’Epfo, yabwiye BBC Focus on Africa, ko afite ishimwe ku mutima nyuma yo gutangira gukorana na Def Jam yakuze areba amashusho y’indirimbo yatunganyije. Yavuze ko Def Jam yumvwa na benshi nk’ishyirahamwe rya Hip-Hop.

Def Jam yashinzwe na Rick Rubin ndetse na Russell Simmons mu 1984 mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu iyobowe na Paul Rosenberg.

Abahanzi icyenda bo muri Afurika batangiye gukorana na Def Jam Africa

Def Jam yashyize ku isoko impano ya Tupac, Kanye West, Ja Rule, DMX n'abandi bahesheje ikuzo injyana ya Hip Hop





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND