RFL
Kigali

Ibitekerezo by'abakobwa bazavamo Miss Career Afrika 2020 ku gucecekesha urusaku rw’imbunda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2020 13:09
0


Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020, batangaje ko gucecekesha urusaku rw’imbunda muri Afurika bishoboka mu gihe cyose Abanyafurika bashyira hamwe mu kurandura burundu intambara za hato na hato.



Babitangaje mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA, ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka wo kwibohora kw’umugabane wa Afurika 

Mu 2013 Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika byafashe umwanzuro w’uko mu 2020, nta rusaku rw’imbunda ruzaba rucyumvikana ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo gusigasira amahoro arambye.

Muri Gashyantare 2020, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye imirimo y’Inteko Rusange ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Icyo gihe Perezida Cyril Ramaphosa Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yijeje ko hari ibigiye gukorwa kugira ngo urusaku rw’imbunda ruhoshwe ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira ati “Silencing the guns” [Gucecekesha imbunda]. Yavugiwemo ko Afurika yugarijwe n’iterabwoba, abana n’abagore bagihohoterwa n’ibindi bibangamiye iterambere ry’uyu muganae.

2020 yageze Umugabane wa Afurika n’Isi yose muri rusange ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 cyasanze izindi ndwara z’ibyorezo, intambara za hato na hato mu bihugu bimwe no mu tundi duce amahoro ataragarukamo.

Impuguke muri Politiki zivuga ko kuba urusaku rw’imbunda rutaracika muri Afurika, ahanini bituruka ku bisigisigi by’abakoloni bigabanyije uyu mugabane mu myaka ibinyejana ishize.

Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020, bavuze ko hari icyizere cy’uko urusaku rw’imbunda ruzacika, bashingiye ku ntambwe y’ubumwe imaze guterwa muri bimwe mu bihugu.

Bavuze ko urubyiruko rwa Afurika rufite uruhare runini mu guharanira amahoro arambye kuri uyu mugabane, ndetse bagaterwa ishema no kuba ari Abanyafurika kurusha uko bararikira iby’amahanga.

Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career East Africa, avuga ko ari mu gihugu cyiza yakwifuriza buri wese kubamo, aho umugore/umukobwa yahawe ijambo afite n'imbaraga zo kubyara no kurerera Afurika.”

Avuga ko muri iki gihe, abanyafurika basabwa gusakaza urukundo mu rwego rwo gucecekesha urusaku rw’imbunda.

Ati “...Muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, nka twe abagore ba Afurika tugomba kwitwararika muri ubu buryo; gusakaza urukundo, kwirinda ubunebwe, gushyira hamwe, gukurikiza amabwiriza ya Leta mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.”

Umunya-Nigeria Ifunanya Eze, avuga ko amezi atanu ashize Isi ihanganye na Covid-19, akwiye kwibutsa abantu ko hari imbogamizi rusange bahuje bityo ko bakwiye kuba umwe.

Ati “Mu gihe twizihiza umunsi wa Afurika, mureke twongere kwiyibutsa uko kuri. Ducecekeshe intwaro, twunge ubumwe muri uru rugendo rwo gukiza ubukungu rusange bwacu ndetse n’iterambere rirambye ry’umubumbe wacu w’Afurika.”

Oluwadamilola wo muri Nigeria uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career-West Africa, yavuze ko mu gihe Afurika yizihiza umunsi Mukuru wayo, abayituye bakwiye kumva ko ari mu rugo kandi ko bahacyesha ubutaka bwiza n’uburumbuke ‘butubikiye iterambere’.

Ati “Mu gihe twizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’Afurika rero, mureke ducecekeshe intwaro, dushyire imbere uburinganire, iterambere, ndetse n’amahoro kuri ubu ndetse n’igihe icyorezo cya Covid-19 kizaba kitagihari kugira ngo abazadukomokaho, bazaragwe umugabane mwiza ndetse n’Isi itekanye.”

Dlamini Natasha wo muri Zimbabwe uhataniye ikamba rya Miss Career-Southern Africa, yavuze ko ari umutangabuhamya mwiza w’ibyo intwaro zakorera ikiremwamuntu, ndetse ko mu bihe bitandukanye agerageza kwiyibagiza ishusho azifiteho.

Uyu mukobwa yavuze ko muri iki gihe Isi ihanganye na Covid-19, Abanyafurika bagomba gukomeza gufatanya kugira ngo amahoro, umutuzo n’ururimi rubahuza bikomeze gukomera, kuko “n’Imana ubwayo, iradushyigikira”.

Ati “Amateka yacu nk’umugabane w’Afurika, agomba kurangwa n’iherezo ryiza ari ryo “Ducecekeshe intwaro, twishakamo uburyo bunoze bwo guteza imbere Afurika.”

Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career East Africa 2019, yavuze ko abanyafurika basabwa kurangwa n'urukundo mu rwego rwo guhagarika urusaku rw'imbunda

Shifotoka Esther uhataniye ikamba rya Miss Career Africa-Southern Africa, yavuze ko Namibia akomokamo igizwe n’imisozi, umucanga mwiza utuje, inyanja n’inzuzi yishimira.

Avuga ko yishimira kuba avuka muri Afurika kuko ari igice cy’ubuzima bwe, kandi indirimbo z’umuco, ubwiza n’ubukungu bigaragaza banyabyo icyo Afurika ari cyo.

Uyu mukobwa yavuze ko yifuza Afurika irimo amahoro, izuba rirasira buri wese kandi ribereye ijisho rya buri umwe, inyoni ziririmbira mu biti, imigezi isuma, abakobwa babyina bizihiwe injyana gakondo…

Ati “Muri iyi minsi twatewe n’intwaro ihambaye. Ifite ubugi ndetse n’ijwi riteye ubwoba. Ni intwaro imena amaraso, itwara ubuzima, izana imibabaro ndetse n’intwaro isinziriza inzozi n’ikizere byacu. Gusa, ntabwo hano ari iwabo n’iyo mpamvu itazahatinda.”

Yasabye abanyafurika gukomeza umurego wo guharanira amahoro arambye, harandurwa intambara za hato na hato.

Rutendo Maphosa Victoria wo muri Zimbabwe uhataniye ikamba rya Miss Career Africa in Southern Africa, yavuze ko aterwa ishema no kuba avuga muri Afurika ku kubwiza karemano acyesha uyu mugabane.

Avuga ko ntawe ukwiye guterwa isoni n’uko avuka muri Afurika, kuvuga ururimi rwe kavukire, kubyina injyana gakondo, kurya ibiryo ‘byacu’ ndetse no kugira inzozi za Kinyafurika.

Afite icyizere cy’uko abanyafurika bazashyira hamwe mu gucecekesha urusaku rw’imbunda bakarangiza intambara ndetse n’ihohoterwa.

Ati “Twunge ubumwe, tube umwe, kandi turwanye icyorezo cya Covid-19. Afurika imwe, urukundo rumwe.”

Nelisiwe Ntuli wo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko yifatanyije na buri wese ushyize imbere kuvuga ko intambara za hato na hato muri Afurika zacika, urusaku rw’imbunda rugahoshwa.

Uyu mukobwa avuga ko aho kuzamura intwaro abanyafurika bahangana, bakwiye guhuza ibiganza mu kubaka uyu mugabane no kugira Isi nziza.

Ati “Tuzi twese ko inzira yo kubaka amahoro inyura mu kurangiza amakimbirane. Hari byinshi biri kubaho, bijyanye n’icyorezo cya Covid-19. Turi kunyura mu bihe bibi, kandi uburyo bwiza bwo kubisoza, ni ugushyira hamwe nk’Abanyafurika tukagira umugabane wacu ahantu heza ho gutura."    

Hassanat Raji wo muri Nigeria uhataniye ikamba rya Miss Career Africa-West, yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya iterambere rirambye rya Afurika aribo rishingiye mu nzira zose.

Uyu mukobwa yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyeretse sosiyete ko hari aho itishoboye mu buryo bw’ubuzima, ubukungu ndetse n’imitekerereze.

Avuga ko gucecekesha intwaro muri Afurika bisaba kwimakaza ukwigira bitari mu buryo bw’umubiri gusa ahubwo no mu buryo bw’inyurabwenge, imibare n’ubukungu.

Akavuga ko hakozwe ibyo, Afurika yahinduka umugabane mwiza.

Umunya-Zimbabwe Nomonde Sigawuke uhataniye ikamba rya Miss Career Africa-Southern Africa, yavuze ko yamaganye ikoreshwa ry’intwaro muri Afurika, ko iki ari igihe cyo gushyira hamwe mu guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Yavuze ko igisekuru Afurika ifite ubu gikwiye guharanira kubaka umugabane mwiza wo kuraga abana babo abasogokuruza barwaniye.

Ati “Nk’uko Nelson Mandela yabivuze ‘Ndota Afurika yuzuye amahoro, kandi ikayishakamo’. Mureke dukomeze gushyira imbere amahoro, urukundo n’ubuntu. Turi Afurika, turi umwe kandi tuzatsinda.”

Mpano Yvonne Umuhumuriza umunyarwandakazi wegukanye ikamba rya Miss Hospitality muri Miss Career East Africa, yavuze ko ibi bihe Isi irimo atari ibyo guhangana kwa hato na hato ahubwo bisaba gutahiriza umugozi umwe mu guhangana na Covid-19.

Yavuze ko Abanyafurika bashoboye muri buri nguni y’ubuzima, bisaba ko abayituye bashyira hamwe mu guharanira amahoro barwanya urusaku rw’imbunda aho ruva rukagera kuri uyu mugabane watanze ubuzima kuri miliyari z’abantu.

Maloka Prudence uhataniye ikamba rya Miss Career Africa-Southern Africa, avuga ko ari umunyafurika mbere y'uko aba umunya-Afurika y’Epfo.

Maloka yasabye abanyafurika gushyira hamwe mu rwego rwo gucecekesha intwaro, kandi ngo afite icyizere cy’uko iterambere rishobora kuri uyu mugabane.

Ati “Afurika rero, iki n’icyo gihe. Isi ihangane n’icyorezo muri iki gihe, tugoma kuza hamwe, natwe tukakirwanya. Abitabye Imana ku bw’iki cyorezo, Roho zanyu ziruhukira mu mahoro. Tuzatsinda ndetse tuzarangiza 2020 neza.”

Ibihugu byose bya Afurika bihuriye mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe wasimbuye uw’Ubumwe bwa Afurika washinzwe, ku wa 25 Gicurasi 1963, ari nabwo hizihizwa kwibohora kwa Afurika.

Umunya-Nigeria Ifunanya Eze [Miss Career Africa-West Africa]

Hassanat Raji ukomoka muri Nigeria

Oluwadamilola Akintewe wo muri Nigeria

Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe

Shifotoka Esther wo muri Namibia

Maloka Prudence wo muri Afurika y'Epfo

Umunyarwandakazi Yvonne Mpano Umuhumuriza

Nomonde Sigawuke wo muri Zimbabwe

Miss Nelisiwe Ntuli wo muri Afurika y'Epfo

Rutendo Maphosa wo muri Zimbabwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND