RFL
Kigali

Bugesera FC yisubiyeho ihagarika amasezerano y’abakinnyi ifitiye umwenda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2020 9:12
0


Mu kwezi gushize nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwari bwatangaje ko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyazahaje abatuye Isi, abakinnyi n’abandi bakozi bayo bagiye kujya bahembwa 1/3 cy’umushahara, gusa kuri ubu yamaze kwisubiraho ihagarika buri kimwe yageneraga abakozi bayo ibabwira ko umwaka w’imikino warangiye.



Nyuma y’ibibazo byatewe na COVID-19, byatumye shampiyona y’u Rwanda isozwa imburagihe, APR FC ihabwa igikombe, ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwakoze inama busanga butabasha kuguma kuri gahunda bwari bwihaye yo kwishyura 1/3 cy’umushahara w’abakozi bityo bufata umwanzuro wo guhagarika amasezerano bari bafitanye.

Iyi ni imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Koite nyobozi ya Bugesera FC yabaye tariki ya 25 Gicurasi 2020.

Mu ibaruwa yagenewe abakozi ba Bugesera FC, bamenyeshejwe ko kuba umwaka w’imikino wararangiye nta kindi ikipe yakora ngo ibone amikoro bityo ko guhera tariki ya 1 Kamena 2020 amasezerano y’abakozi b’ikipe azaba adafite agaciro.

Gusa iyi kipe yakoze ibi igifitiye umwenda w’ibirarane  by’imishahara abakinnyi ndetse bamwe bakaba batarabona amafaranga baguzwe bagera muri iyi kipe cyangwa bongera amasezerano.

Ntacyo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwigeze butangaza ku gihe buzishyura umwenda  bubereyemo abakozi b’iyi kipe.

Bugesera FC yiyongereye ku makipe atadukanye yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’abakozi bayo rugikubita, harimo AS Muhanga, Musanze, Espoir, Rayon Sports, Heroes na Etincelles zamaze guhagarika amasezerano y’abakinnyi kugeza igihe kitazwi.

Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2019-2020 yashyizweho akadomo igikombe gihabwa ikipe ya APR FC yari ku mwanya wa mbere n’aanota 57 mu mikino 23. Bugesera FC yasoje ku mwanya wa munani n’amanota 30, mu gihe Gicumbi FC na Heroes zasubijwe mu cyiciro cya kabiri.


Abakinnyi ba Bugesera FC bahagarikiwe imishahara bagifitiwe umwenda 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND