RFL
Kigali

Alyn Sano agiye gukorera igitaramo kuri Internet kizaba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2020 11:49
0


Umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano] yatangaje ko agiye gukorera igitaramo kuri Internet mu rwego rwo gususurutsa abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange muri ibi bihe bya Covid-19 aho abantu benshi bari mu ngo.



Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2020 kuri shene ya Youtube yitwa CP Studios, guhera saa moya z’ijoro. Alyn Sano azakora iki gitaramo ari wenyine nta bandi baririmbyi bari kumwe mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Azagikora ari iwabo mu rugo, gitambuke kuri Youtube.

Alyn Sano azirikana ko abafana be bari bakumbuye kumubona aririmbira indirimbo ze n’izindi mu buryo bw’umwimerere [Live] ari nayo mpamvu yateguye iki gitaramo. 

Uyu mukobwa uherutse gusohora indirimbo ‘Kontorola’ afite ubuhanga bwihariye mu muziki azwi cyane mu ndirimbo nka, ‘Naremewe wowe’, ‘For Us’, 'Rwiyoborere' n’izindi.

Atangaje iby’igitaramo cye mu gihe Polisi y’u Rwanda, ivuga ko ibitaramo byo kuri Internet bitemewe mu gihe cyose byaba bitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko ibitaramo byo kuri murandasi atari ikibazo, ikibazo ari abantu bahuriza abantu benshi hamwe bavuye ahantu hatandukanye mu kabari cyangwa muri resitora ngo bagiye gukorera igitaramo kuri Internet.

Ibi ni nabyo byatumye igitaramo cya Tuff Gang gihagarikwa, kuko cyaberaga mu kabari +250 gaherereye Kicukiro. CP Kabera avuga ko abari muri iki gitaramo bari 55 barimo abacuranzi, abari bagiteguye, abahanzi n'abo bari batumiyeIbi ngo nibyo byatumye iki gitaramo gihagarikwa, kuko abagiteguye bari barenze ku mabwiriza yo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Alyn Sano yateguje abafana be n'abandi igitaramo agiye gukorera kuri Internet


Alyn Sano yatangaje ko agiye gukorera igitaramo kuri Internet ku wa Gatanu w'iki cyumweru

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KONTOROLA' ALYN SANO AHERUTSE GUSOHORA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND