RFL
Kigali

La Rose yongeye guhuza imbaraga na Serge Iyamuremye bakorana indirimbo 'Mpeka'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2020 21:31
0


Nyuma y'uko bakoranye indirimbo 'Gushima' yakunzwe n'abatari bacye, kuri ubu umuhanzikazi Tuyishimire Roseline (La Rose) uba muri Norvège yongeye gukorana indirimbo na Serge Iyamuremye, akaba ari indirimbo bise ',Mpeka', yanditswe mu buryo bw'isengesho.



La Rose yabwiye INYARWANDA ko ibigeragezo n'ibisitaza abantu bahura nabyo kuri iyi si, ari byinshi cyane, akaba ari yo mpamvu yasabye Imana ko imuheka. Ati "Ni indirimbo yanditse mu buryo bw'isengesho, urumva muri iyi si turimo ibigeragezo n'ibisitaza duhura nabyo biba ari byinshi, rero gusaba Imana ngo impeke ibinyambutse numva ari isengesho ryiza". 

Iyi ndirimbo ye yayituye abatuye ku Isi bose, ati "Ntekereza ko ibibazo tubona byugarije isi kubwira Imana ngo iduheke ibitwambutse ari isengesho rya buri munyarwanda wese ndetse n'abatuye isi muri rusange. Ni indirimbo rero ntuye abantu kugira ngo mbahumurize ko turi kumwe n'Imana byose bishoboka, ko ibibi byose ishobora kubitwambutsa tukongera tukabaho mu munezero". 


La Rose yakoze mu nganzo asaba Imana kumuheka ikamwambutsa inyanja

La Rose yashimiye byizamazeyo Serge Iyamuremye ukomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki dore ko bamaze gukorana indirimbo 2. Ati "Mboneyeho kandi gushimira cyane Serge Iyamuremye wemeye gufatanya nanjye muri iyi ndirimbo, si yo ndirimbo ya mbere nkoranye na Serge kuko ubushize twakoranye indi yitwa Gushima. Ndashimira n'abandi bantu bose bakomeje kunshigikira no kunyereka ko bakunda ibihangano byanjye". 

Yagize icyo asaba abakunzi b'umuziki we, ati "Mboneyeho kandi kubibutsa ko ku bifuza kurebe indirimbo zanjye bajya kuri Youtube channel yanjye yitwa La Rose La Rose, mbasaba no kwibuka gukora subscribe, bakibuka no kubi sharing n'abandi. Abivuza ku following kuri social media, kuri instagram nkoresha la_rose_10 naho kuri Facebook ni Roseline Tuyishimire. murakoze".

La Rose yavuze ko afite byinshi ahishiye abakunzi b'umuziki we birimo na album ye ya mbere ateganya kumurika mu mpera z'uyu mwaka wa 2020, ati "Imbere ndacyafite indi mishinga y'indirimbo nshya ndi gutegurira abakunzi b'ibihangano byanjye, ndetse nteganya ko nabamurikira album yanjye ya mbere mu mpera z'uyu mwaka. Imana ikomeze ibagirire neza. Murakoze".


La Rose na Serge bamaze gukorana indirimbo ebyiri; 'Gushima' na 'Mpeka'

REBA HANO 'MPEKA' INDIRIMBO YA LA ROSE FT SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND