RFL
Kigali

Uwari Perezida w’u Burundi Domitien Ndayizeye yavuze ko nta muhanzi azi, Big Fizzo ntiyatungurwa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/05/2020 22:48
0


Ni kenshi cyane usanga hari bamwe mu bahanzi baba baramamaye ariko ugasanga batazwi n’abayobozi cyane cyane ababa bayoboye igihugu nk’uko uwigeze kuba Perezida w’u Burundi, Domitien Ndayizeye yavuze ko atazi umuhanzi w’ibyamamare mu Burundi.



Mu misi ishize abantu batari bake baratangaye cyane ubwo Domitien Ndayizeye yavuze ko atazi abahanzi barimo Big Fizzo na Sat-b nka bamwe mu bafatwa nk’ibikomerezwa mu Burundi, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Burundi harimo nka indundi.com.

Desire Mugani azwi nka Big Fizzo

Domitien Ndayizeye yavuze ko muri aba bahanzi atabazi ariko muri icyo kiganiro aza gukomeza gushidikanya ko abo bahanzi impamvu atabazi baba ari abaririmbyi ba cyera cyane.

Domotien nyuma yo kuvuga ibi umuhanzi Big Fizzo ufite izina riremereye mu Burundi wanakoze muzika kuva kera, yavuze ko we yabifashe nk’ibintu bisanzwe ku muhanzi wese kuko ngo umuhanzi ntashobora kumenywa na bose.


Big Fizzo avuga ko we yumva ko Perezida aba afite ishingano ziremereye atabona umwanya wo kumenya abahanzi bityo ngo ntibyaba byoroshe ko umuntu wari ufite amabanga yo kureberera igihugu abasha kumenya bose bari mu gihugu.

Avuga ko ukora muzika ariko utamenywa na bose, nk’umunyamuziki rero ibyo rero ku bwe ngo ni ibisanzwe cyane. Kuva Ndayizeye avuze gutyo, abantu benshi basa n’abatunguwe kumva umuhanzi w’ikirangirire mu gihugu kuva kera atazwi n’abayobozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND