Umuhanzi w’Icyamamare muri Afurika, Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye ku rubyiniro nka Burna Boy yatawe muri yombi ari kumwe na Se aho bashinjwa guhungabanya umutekano w’abaturage.
Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye muri Nigeria nka Naijaoxford, Burna Boy uzwi cyane mu muziki wo muri Nijeriya yatawe muri yombi na polisi nyuma y’uko abaturanyi binubira urusaku rw’umuziki ruva mu nzu ye.
Abaturanyi b’uyu muhanzi wari kumwe na Se, bemeza ko Burna Boy ababangamiye muri ibi bihe aho abicisha umuziki ufite umudundo umena amatwi kandi ugera kure hashoboka aho ngo umuturanyi atabasha kuganira na mugenzi we kubera urusaku Burba Boy ateza abinyujije mu byuma bisakaza amajwi y’umuziki bicurangirwa mu nzu abamo.
Polisi yo muri Nigeria yo yamenye aya amakuru ko Burna Boy abangamiye umutekano w’abaturage, mu gihe ari abaturage bo ubwabo bitoye bagahamagara Polisi ngo ibe yabakemurira ikibazo. Polisi yo nta kindi yakoze usibye guta muri yombi iki cyamamare, Burna Boy.
Uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko, mu gace atuyemo abaturage bavuga ko atari we wakwangiza umutekano kurenza
ibindi byamamare bihatuye ahubwo ko Burna Boy abitwaraho nabi abasakuriza buri
munsi. Amakuru y’itabwa muri yombi kwa Burna Boy yasakaye kuwa 25
Gicurasi 2020.
Burna Boy ari mu bahanzi bakunzwe muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO