RFL
Kigali

Ese ujya witaba ntawe uguhamagaye? Menya impamvu ibitera

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:26/05/2020 20:42
0


Abantu benshi bajya bagira ikibazo cyo kumva izina ryabo rihamagawe bamwe bakanitaba bareba neza bagasanga ntawe uhamagaye.



Ibi bishobora no kukubaho uri ahantu ha wenyine aho uraranganya amaso ntugire undi uhabona wakeka ko ari we uguhamagaye cyangwa uvuze ijwi rindi wumvise.

Muri Nigeria hari imvugo yamamaye ko iyo wumvise ijwi riguhamagaye ugasanga ntawe uguhamagaye ngo ‘uba uhamagawe n’abadayimoni cyangwa abarozi’.

Ibi si byo kuko abahanga mu mitekerereze bavuga ko bifite aho bihuriye n’uburyo ubwonko bubika amakuru. Ububiko bubika ijwi mu bwonko buzwi nka Auditory memory cyangwa echo memory ni bwo bugira uruhare mu kumva ijwi ridahari. 

Ibi biterwa n’uko ibyo ubwonko buba bwarabitse muri aka gasanduku byongera kugaruka, bikava ku nshingano kaba gafite ko kubika ibyo kumvise no kuzongera kubyibutsa nyirabyo.

Igihe rero wumvise ijwi riguhamagara wareba ukabura umuntu, ni uko aka gasanduku kaba kongeye gutuma ubwonko bwibuka izina ryawe mu gihe runaka binyuze mu majwi akunze kurihamagara.

Urugero hari ubwo nk’umubyeyi aba akunda kuguhamagara amazina yawe. Ubwonko bwawe bufata rya jwi bwabitse rikunda kuguhamagara bukarisubiramo igihe runaka. Ibi bibera muri wowe imbere nyamara bamwe bagira ngo bibereye hanze bagatangira gushaka ubahamagaye kandi ntawe uba ahari.

Hari n’ubwo umubyeyi aba yicaye ahantu akumva ijwi ry’umwana we arira nyamara batari kumwe, yanahamagara mu rugo bakamubwira ko atari kurira ndetse ntanikibazo afite. Ibi byose biterwa na kariya gasanduku gashinzwe kubika ibintu wavuze, wabwiwe cyangwa wumvise.

Ubusanzwe rero hari abantu bagira indwara yo kwibagirwa kuburyo kwibuka ibintu nk’ibi bitamubaho, ariko igihe uzumva ijwi riguhamagara ukabura umuntu uzamenye ko ufite ubwonko bumeze neza, bufite ubushobozi bwo kwibuka no kukwibutsa ibintu buba bwarabitse.

Src: opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND