RFL
Kigali

Naason Solist na Social Mula baririmbye ku wisanze mu rukundo rumeze nk’ubufindo -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/05/2020 10:40
0


Umuhanzi Naason Solist yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yitwa ‘Ubufindo’ yakoranye na mugenzi we Social Mula, ivuga ku wisanze mu rukundo ruzira amacyemwa.



Muri uyu mwaka w’2020, Naason Solist afite intego yo guhozaho mu rugendo rwe rw’umuziki kurusha uko yabikoraga mu myaka ishize. 

Iyi ndirimbo ije ishimangira intambwe yateye yo kujya mu maboko y’umujyanama Dj Theo uyobora Real Entertainment.

We na Socila Mula muri iyi ndirimbo ‘Ubufindo’ baririmbye ku bantu babiri biyemeje umurongo umwe w’urukundo ruherekejwe n’umubano uzira amacyemwa.

Umwe avuga ko urukundo rumuryohe kandi ko uko iminsi ishira agenda abona ari nk’ubufindo, akavuga ko urukundo rw’abo bombi rumeze nk’urukingo rubarinda kwiheba.

Bombi kandi bahana isezerano ryo kwiremera ijuru rishya.

Iyi ndirimbo ije ukirikira iyo Naason Solit yari aherutse gusohora yitwa “Mu maso yawe”.

Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer MadeBeat uri mu bagezweho n’aho mashusho (Video) yakozwe na Bagenzi Bernard.

Nasson yakoze indirimbo nka ‘Mfite Amatsiko’ yasohotse mu myaka umunani ishize, ‘Undwaza umutima’, ‘Inkuru Ibabaje’, ‘Ab'isi’ n’izindi nyinshi

Naason yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi mu 2010.

Ubwamamare bwe bwazamuwe n’indirimbo ‘Mfite Amatsiko’ yacuranzwe mu ngo, mu tubari n’ahandi henshi habaga hateraniye abantu mu ngeri zitandukanye.

Ari mu bahanzi Nyarwanda bashobora gucuranga ibicurangisho nka gitari ndetse na piano kandi akabyijyanisha no kuririmba.

Naason Solist yatangiye gushyira ingufu mu muziki nyuma yo kugirana amasezerano na Dj Theo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUFINDO' YA NAASON SOLIST NA SOCIAL MULA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND