Abantu bacana inyuma ku mpamvu zitandukanye, gusa muri rusange ni bibi ntiwavuga ngo byaba byiza igihe hari impamvu runaka ubikora yitwaje.
Ubaye warigeze gucibwa inyuma, ubu waba ubasha kumva neza uko byari bibi. Bisenya imyitwarire y’umuntu ndetse n’icyizere yigiriraga.
Niba uri umugabo, dore bimwe mu bimenyetso
bizakwereka ko umugore wawe aguca inyuma.
Ubusanzwe abagore bazwiho kwitwararika no
kumvira cyane. Ni ibiremwa bizwiho gutega amatwi cyane ku buryo batanga ibitambo
byinshi ngo urukundo rwabo rugende neza. Niba ubona atangiye kutakumva nka
mbere, bisobanuye ko hari ikintu cyangwa undi muntu uri kwigarurira ibitekerezo
bye.
Akenshi uzamubona asa n’uwibuze mu bitekerezo
ndetse ubona ashaka kwihunza ukuri. Niba aguca inyuma uzabona kenshi ashaka
inzira yanyuramo ngo mutandukane ubone ko agenda agerageza kwitandukanya nawe.
Hatitawe ku buryo igikorwa cy’akabariro cyari
gisanzwe kibagendekera neza, uzatangira kubona atakibyishimiye, agenda
abiharurukwa igihe hari undi mugabo batangiye kubana mu rukundo. Azatangira kwitwara
nk’ukonje ndetse kenshi akwihunze igihe waba ushaka ko mutera akabariro, ashake
impamvu zitandukanye zo kukwereka ko afite ikibazo gituma atabishaka.
Abagore benshi bashishikarira kubaza abagabo
gahunda zabo z’umunsi kugira ngo babashe kubategurira ibirori, gusohoka,
amafunguro meza n’ibindi bigaragaza kubitaho. Gusa hari ubwo ahindura imibarize
bitunguranye ukabona ashishikajwe no kumenya aho ugiye, igihe ugendera, abo
muba muri kumwe n’igihe ugarukira. Akenshi ibi abibaza agamije kumenya
nyirizina isaha ugarukira ngo abashe kujya kureba cyangwa gutumira undi bari mu
rukundo.
Nibwo uzasanga niba wanamubwiye aho ujya,
ahamagaye umwe mubo muri kumwe ngo yumve koko niba mukiri kure cyangwa
atagarutse ngo abagweho abatunguye.
Byashoboka
ko umugore wawe ashobora kugira impamvu zumvikana zatuma adashaka gutera
akabariro. Nko kuba yaba arwaye, ananiwe n’ibindi. Ntibivuze ko igihe cyose aba
afite undi mugabo ahubwo biba byiza ko ibi bimenyetso byose tugarutseho muri
iyi nkuru ubanza kubisesengura neza no kubishakaho amakuru afatika.
Uzirinde
kumushinja kenshi kuguca inyuma kuko iyo umubeshyeye atabikora hari abo bitera
umutima mubi akaba yabitangira atari abisanzwemo.
TANGA IGITECYEREZO