RFL
Kigali

Rubavu: Utugari 32 twashyikirijwe interineti ya 4G dusabwa kuyifashisha tunoza serivisi zihabwa abaturage-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/05/2020 11:11
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 ku biro by'Akarere ka Rubavu, habereye umuhango wo gushyikiriza interineti utugari 32 twari dusigaye tutarazihabwa mu tugari 80 tugize aka karere. Utu tugari twazihawe, twasabwe kuzibyaza umusaruro mu kunoza no kwihutisha serivisi zihabwa abaturage.



Nk'uko umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias yabigarutseho muri iki gikorwa cyo gushyikiriza abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari twahawe izi interineti, yagaragaje ko biri mu rwego rwo kurushaho kunoza no kwihutisha services zahabwaga abaturage.

Yagize ati "Twiyemeje gukomeza gushyira umuturage ku isonga, ni yo mpamvu dukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo services umuturage ahabwa ibe inoze kandi ayibone ku buryo bwihuse hifashishijwe Ikoranabuhanga rigezweho."

Yagaragaje kandi ko izi Interineti zahawe utugari 32 zije ziyongera kuri 48 zisanzwe zarashyikirijwe utundi tugari. Ati "Icyo dusaba ni ukubifata neza kugira ngo bizarambe ndetse by'umwihariko bigakoreshwa mu nyungu rusange z'abaturage hagamijwe kubahindurira ubuzima aho nabo bagomba gutozwa kuyikoresha bisabira services no mu zindi nzego ziri hejuru y'Akagari".


Nzabonimpa Deogratias Visi Mayor Wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu

Ku ruhande rw'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bahawe izi Interineti, Murekatete Aline wo mu kagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero yagaragaje ko yari ikenewe cyane mu rwego rwo kwihutisha uburyo bafashagamo abaturage. Mu magambo ye yagize ati" Iyi Interineti twari tuyikeneye cyane mu kwihutisha ibyo dukorera abaturage kuko hari n'ubwo umuturage yasangaga nta mafaranga (Megabytes) dufite muri telefone zacu kuko arizo twifashishaga bityo service yagombaga kubona ku buryo bwihuse ikadindira. Kuba tuyihawe rero bigiye ku dufasha cyane kunoza akazi kacu ka buri munsi. "

Ibi kandi abihuza na mugenzi we w'akagari ka Rwangara mu murenge wa Cyanzarwe wagize ati :"Interineti twari tuyikeneye cyane kuko hari ubwo twabaga dukeneye gutanga raporo zihuta bikadusaba kubanza kujya ku biro bw'umurenge kuko ariho twashoboraga gusanga kuyisanga. Kuba tuyibonye biradufasha kurushaho kuzuza inshingano zacu ndetse izajya inafasha abaturage bacu gusaba services bakeneye no mu zindi nzego. "Ibikoresho bya murandasi byatanzwe kuri utu tugari  ndetse n'ifatabuguzi ry'umwaka bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na 15,385,600.


Utugari 32 two mu karere ka Rubavu twahawe interineti ya 4G






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND