RFL
Kigali

Miss Yasipi yasohoye umuvugo usaba abantu guhindura imyumvire bafite kuri ‘Slay Queen’-WUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/05/2020 12:03
0


Miss Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, yasohoye umuvugo yise ‘Slay Queens=Future Mamas’, aho asaba abantu guhindura imyumvire bafite ku nkumi bizwi ko zirisha ikimero.



Uyu muvugo w’iminota 04 n’amasegonda 07’ uvuga ku buzima bwa ‘Slay Queen’ uko babayeho, uko umuryango mugari ubafata, ukanavuga ko batakabaye bashyirwaho amakosa yose y’ubuzima babamo.

Urabacyebura bakwibutsa ko ari bo bazahecyera Igihugu n’ubwo bahora ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza mu buzima buhenze, bahishura ibyo amaso ya benshi atarabona.

Abitwa ‘Slay Queen’ nta kazi kazwi bakora, nibo bazi utubari twiza, utubyiniro dushya, inzoga nziza zihenze bifashisha mu kurembuza abakiriya mu bikorwa by’ubusambanyi bibasigira agatubutse.

Ubu bakomwe mu nkokora na Covid-19, bari mu ngo nk’abandi bose ntibagisohora amafoto n’amashusho y’inyubako z’iyo mu mahanga batembereyemo n’ibindi bikorwa by’iraha birirwagamo.

Miss Uwihirwe Yasipi yabwiye INYARWANDA, ko ibitekerezo byisukiranyije muri we bihurira ku ngingo yo kuvuganira ‘Slay Queen’ ko atari abantu bo gucibwaho iteka, ahubwo ko ari abantu Igihugu kitezeho byinshi.

Yavuze ko umubare munini ufata ‘Slay Queen’ nk’abantu bataye umuco, biyandarika nta kiza cyo kubitegaho. Ngo ibi si ko biri kuko ababaninura ni nabo babatera akanyabugabo ko kubereka ibyo barimo, ndetse bakagira uruhare mu gusakaza ibikorwa byabo.

Ati "Abo babatuka nibo basubira inyuma bakabwira bati ‘musohore amafoto, mwitware gutya’ nyine bagahera mu gihirahiro tutazi amakosa ni ayande?.”

“Iyo ugarutse kuri bo [Slay Queens] bakubwira ko batigeze bigishwa indangagaciro cyangwa bakakubwira ko ari bwo buzima bwonyine bwo kubaho busigaye cyangwa ariyo mahitamo bakoze.”

Uyu mukobwa yavuze ko abavuga ‘Slay Queen’ bakwiye kugira uruhare mu guhindura imibereho yabo, aho kuvuga ko bakururwa n’amafaranga gusa ntacyo bakora mu iterambere ry’Igihugu.

Yasipi anavuga ko ‘Slay Queen’ bakwiye gushyira hamwe bagaterwa ishema n’ibyo bakora bashobora kuraga abana babo.

Mu 2017 nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukoresha no kuvuga ijambo ‘Slay Queen’.

Mu Ugushyingo 2018 ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y’uko Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, yiswe ‘Slay Queen’.

Icyo gihe uyu mukobwa yagaragaje uburakari bukomeye, avuga ko ntawe ukwiye kumushyira mu gatebo k’abo bakobwa batekereza indyo nziza no kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina, ubwenge bugerwa ku mashyi.

Miss Yasipi yasabye abantu guhindura imyumvire bafite ku bakobwa bazwi nka "Slay Queen"

KANDA HANO WUMVE UMUVUGO 'SLAY QUEENS=FUTURE MAMAS' WA MISS YASIPI

KANDA HANO: MISS YASIPI AHERUTSE GUSOHORA UMUVUGO URATA U RWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND