Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo aba Guverineri babiri.
Iri tangazo rivuga ko "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho".
Gasana Emmanuel yabaye ahagaritwe ku buyobozi bw'Intara y'Amajyepfo
Gatabazi JMV yabaye ahagaritswe ku buyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru
Itangazo rihagarika ku mirimo Guverineri Gatabazi na Guverineri Gasana
TANGA IGITECYEREZO