RFL
Kigali

Umuti w'iki cyorezo ni ugufatanya! Perezida Kagame mu ijambo yavuze mu gitaramo cy'Umunsi wa Afurika cyaririmbyemo ibyamamare

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2020 22:16
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko inkingi ikomeye yo gutsinda icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus ari uruhare rwa buri umwe mu guhangana nacyo.



Yabitangaje mu gitaramo kiswe “African Day Benefit Concert at Home” cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, cyo kwizihiza  umunsi ngarukamwaka wo kwibohora kwa Afurika cyaririmbyemo abanyamuziki b’ibyamamare ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko 'Umunsi wa Afurika' wijihijwe none ari ikimenyetso cy’Ubumwe n’Umurage w’Umugabane ndetse n’Abanyafurika bose, aho bari hose.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igikorwa cyose cy’ubufatanye muri iki gihe cyiganisha ku gutsinda icyorezo cya Covid-19, gihangayikishije Isi mu gihe cy’amezi atanu kimaze.

Ati “Umuti w'iki cyorezo ni ugufatanya. Igikorwa cyose cy’ubufatanye ni inzira nziza yo gutsinda iyi Virus.”

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa unayoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, yavuze ko iki gitaramo cyo kwizihiza ‘Umunsi wa Afurika’ gifasha uyu muryango gushakisha inkunga no guhangana na Covid-19, byose biganisha ku mibereho myiza mu by’ubukungu.

Avuga kandi ko iki gitaramo gifite uruhare runini mu bukangurambaga bugamije guhangana na Covid-19, kandi ko kinafasha WFP/UNICEF kubona amafaranga yo gufasha imiryango yazahajwe n’ingaruka z’iki cyorezo.

Iki gitaramo cyayobowe n’umukinnyi wa filime ufite ikamba ry’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi mu 2018, Bwana Idris Elba wakize Coronavirus.

Abari bakurikiye iki gitaramo, bibutswaga/ berekwaga uburyo bashobora gutanga inkunga yabo banyuze kuri http://uni.cf/africa

Amafaranga ava muri iki gitaramo azahabwa ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa (PAM/WFP) n'irishinzwe abana (UNICEF) kugira ngo bafashe abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abatuye Isi.

Iki gitaramo cyatambutse kuri shene ya Youtube ya MTV Base Africa no ku zindi televiziyo zitandukanye zo muri Afurika guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Cyaririmbyemo abahanzi nka Adekunle Gold; AKA; Afro B; Angelique Kidjo; Bebe Cool; Burna Boy; Busiswa; C4 Pedro; Davido; Diamond Platnumz; DJ Maphorisa & Kabza De Small; Fally Ipupa; Ismael Lo; Kida Kudz; Ladysmith Black Mambazo; M. anifest; Nandy; Ndlovu Youth Choir; Nasty C; Niniola; Reekado Banks; Salif Keita; Sauti Sol; Seun Kuti; Sho Madjozi; Stonebwoy; Teni; Tiwa Savage; Toofan na Yemi Alade.

Aba bahanzi bose bagiye baririmbira aho bari bagahuza amashusho atandukanye yatumye batanga ibyishimo. Umunya-Uganda, Bebe Cool we yabanje kwerekana amashusho ari mu rugo we n’abana be yifuriza abanyafurika bose umunsi mwiza wabo.

Mu bandi bagaragaraye muri iki gitaramo barimo Anthony Hamilton; Falz; Fat Joe; French Montana; Irene Agbontaen; Ludacris; Masai Ujiri; Nomzamo Mbatha; Omari Hardwick; Pearl Thusi; Rotimi; Sean Paul; Serge Ibaka; Trevor Noah; Miss Universe Zozibini Tunzi, Vanessa Mdee; Winston Duke; Yvonne Chaka Chaka n’abandi.

Iki gitaramo cyakurikiwe n’abarenga ibihumbi 20 cyamaze amasaha abiri iminota 28’ n’amasegonda 10’. Abarenga ibihumbi 6 bagaragaje ko bakishimiye naho abantu 160 bakanda akamenyetso kagaragaza ko batanyuzwe nacyo

Ni kimwe mu bitaramo byakurikiwe n’umubare munini watanze ibitekerezo birenga 110 bagaragazaga amarangamutima yabo kuri buri muhanzi waririmbye muri iki gitaramo.


Abahanzi b'ibyamamare muri Afurika n'abandi bagize uruhare mu gitaramo cyo kwizihiza "Umunsi wa Afurika"

Perezida Kagame yavuze ko gutsinda icyorezo cya Covid-19 bisaba ubufatanye bwa buri umwe

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO "AFRICA DAY BENEFIT CONCERT AT HOME' CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND