RFL
Kigali

Peter Okoye yatangaje impamvu nyamukuru yatandukanye n’impanga ye Paul Okoye nk’abari bagize P-Square

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/05/2020 23:13
0


Imyaka isaga itatu irihiritse abahanzi bari barigaruriye imitima ya benshi muri Afurika, P-Square (Peter Okoye na Paul Okoye), batandukanye aho abantu benshi bumvaga bazongera bakihuza muri muzika. Peter yongeye kwerura ko yatandukanye n’impanga ye mu rwego rwo kubona ubwigenge.



P-Square ryari itsinda ryabiciye bigacika hamu muri Afurika, bari abahanzi 2 b’mpanga zizwi cyane zo muri Nijeriya. Umwe muri bo yatanze ubushishozi ku byabaye. Ku cyumweru, Peter Okoye (Mr P), yatangaje ko gutandukana biterekeye ubwamamare, imbaraga, cyangwa amafaranga ahubwo ko yavuye ahatari ubwisanzure.

Peter Okoye Mr P Vibe.ng Magazine - vibe.ng

Amakuru ya Naija avuga ko abakunzi benshi ba P-Square, baguye mu kantu nyuma yo kumva icyari P-Square gicitsemo ibice, umwe agakomerza muzika ye ku giti cye. Bamwe muri Nigeria no muri Afurika muri rusange bari bizeye ko aba bombi bazagaruka hamwe kugira ngo bakore umuziki nka mbere.

Icyakora, Peter, ubwo yatangaga igitekerezo cye ku makimbirane aherutse guterwa n’umujinya w’undi muhanzi wo muri Nijeriya, Cynthia Morgan wibazaga ibya P-Square mu itandukana ryabo, Peter Okoye ubu uzwi nka P yatangaje ko yatandukanye n’impanga ye kugira ngo abone umudendezo. 

SONG! [3.8MB]: Mr. P - Too late (New Song) | Naijakit

Mr P mu gusubiza C Morgan, yanditse kuri Twitter ati: “Kandi abantu bamwe batekerezaga ko ndi umuswa igihe nafashe umwanzuro mwiza. Mukundwa C Morgan! ntabwo bitinda kuba icyo ushobora kuba warabaye”.

Peter Okoye (Mr P) akomeza yungamo ati: “Mukundwa C Morgan, icyemezo nafashe mu myaka 3 ishize nticyigeze kivuga ibyamamare, amafaranga cyangwa imbaraga! Byari ku bwisanzure bwanjye”.  

Mr. P – Cool It Down (DOWNLOAD AUDIO)

Mr P nyuma yo gutandukana n’impanga ye Rude Boy nawe ari ko kazina yahise afata nyuma ya P-Square, yakoze indirimbo zanyuze benshi zirimo nka; My Way, Zombie,cool it down, like this like that n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND